Mu karere ka Burera, Umurenge wa Rugarama, ku kigo cy’ishuri ry’imyuga CEPEM TVET School habaye umunsi w’ibyishimo ku rubyiruko rurangije amashuri y’isumbuye rwavuye ahantu hatandukanye mu gihugu, aho habayeho fungura ku mugaragaro amahugurwa y’igihe gito bita mu rurimi rw’amahanga (short courses) mu bijyanye n’amahoteri.
Uru rubyiruko rusaga 60 barimo guhugurirwa umwuga wo guteka, 40 muri bo ni igitsinagore, nk’uko uwo mushinga ubifite mu ntego hagamijwe kuzamura umugore.
Aya mahugurwa ashingiye kuri gahunda ya Rwanda TVET Board (RTB) ifite yo kwongerera ubumenyi bushingiye ku bumenyingiro ku banyeshuri barangije amashuri y’isumbuye babafasha kugarura isura nziza ku biga ibijyanye n’ubumenyi ngiro
Akaba ari amahugurwa yo ku rwego rw’igihugu azamara amezi atandatu, yateguwe ku bufatanye bw’ishuri rya CEPEM TVET School, Ikigo cy’igihugu gishinzwe amashuri y’imyuga n’ubumenyingiro (Rwanda TVET Board) binyuze mu kigo kigishamikiyeho cyitwa Skills Development Fund, ku nkunga ya Banki y’isi yatanze amafaranga 72,364,380 FRW azifashishwa muri uwo mushinga mu guhangana n’ikibazo, aho bigaragara ko abanyeshuri barangiza amashuri cyangwa bakayacikiriza badafite ubushobozi buhagije ku isoko ry’umurimo.
Mu gufungura ku mugaragaro iki gikorwa cyabanjirijwe no gutambagiza abayobozi batandukanye bo mu nzego zitandukanye harimo umuyobozi w’Akarere nk’umushyitsi mukuru wari muri uwo muhango, aho baberetse ibyumba by’amashuri abo banyeshuri bahugurirwamo, igikoni cyifashishwa biga guteka bashyira mu ngiro y’ibyo baba bigiye mu ishuri.
Si ibi gusa byeretswe aba bayobozi kuko beretswe n’ibindi bikoresho byinshi byifashishwa mu gushyira mu ngiro ibyo abanyeshuri biga mu makayi dore ko kuri iri shuri habamo amashami ajyanye n’ubwubatsi ndetse n’ubukerarugendo.
Ishimwe Mimi Rose Gift ni umwe mu rubyiruko rwarangije mu ishami ry’ubukerarugengo uri guhugurirwa muri iri shuri rya CEPEM TVET School aganira na rwandatribune.com yavuze ko amahirwe nk’aya iyo aje uyasamira hejuru.
Yagize ati “ Wowe waba uri umushomeri kandi witwa ngo ufite dipolome hanyuma haza amahirwe nk’aya agomba kugufasha kubona akazi ku isoko ry’umurimo ukirangaraho!niyo utahabwa akazi nawe ubwawe wakihangira, yakomeje ashimira aba batekerejeho ngo kuko n’ibiborohereza mu guhugurwa kwabo byabongereye imbaraga ndetse n’ikizere aho bagenerwa itike ndetse n’ifunguro rya saa sita.
Byukusenge Ramadhan we avuga ko nyuma yo gucikiriza amashuri nyuma yo kubura umubyeyi umwe yari asigaranye yabayeho mu buzima bubi aho yaratangiye kuba inzererezi yo ku muhanda avuga ko ubu noneho abona ko ahazaza he hazaba heza ngo kuko inzozi ze zo gushinga resitora isobanutse zigiye kuba impamo aho yanaboneyeho gushimira abayobozi babatekerejeho ndetse anashimira ishuri ryabakiye hanyuma asaba leta ko yakomeza gutekereza ku rundi rubyiruko rutagize amahirwe yo kuba nabo bakwongererwa ubumenyi bushingiye ku bumenyingiro.
Mushakamba Faustin ni umuvugizi mu by’amategeko w’iri shuri ryigisha imyuga yabwiye rwandatribune ko ababyeyi bagomba kwitega ku bana babo umusaruro ushimishije ngo kuko n’aho bahisemo guhahira ubumenyi bazi kubutanga ko kandi umwuga ari isoko y’amajyambere aho yizeye ko nihaboneka andi mahirwe yo guhugura ikindi cy’iciro cy’abagomba guhugurwa biteguye ngo kuko ibisabwa byose babyujuje, yashoje ashimira leta yanabagiriye icyizere ikabaha abanyeshuri batsinze ikizamini cy’icyiciro rusange (O’level).
Umuyobozi w’Akarere ka Burera, Uwanyirigira Marie Chantal yavuze ko hagendeye kuko imyitwarire y’uru rubyiruko ariyo izafungurira amarembo abandi batagize amahirwe yo kuba babahitamo.
Yagize ati “ turashima iyi gahunda nziza iri shuri rifitanye n’umufatanyabikorwa RTB ( Rwanda TVET Board) ndetse na SDF ku bw’amahugurwa bageneye urubyiruko rusaga 60 harimo 26 bavuye mu karere nyobora, ukaba ubona ari amahirwe akomeye ku rwego rw’Akarere kacu cyane ko abanyeshuri barangijemo baba bafite amahirwe yo kubona imirimo ariko kandi hakaba hari bamwe bahugurwa bafite intego yo kwihangira imirimo”
Yakomeje asaba aba bagize aya mahirwe kutayapfusha ubusa ngo kuko abenshi barangizaga ariko batarimenyereje umwuga neza ngo kuko nta rwitwazo ruhari ngo kko ingengo y’imari ibagenewe ihagije doreko abanyeshuri baba barangije aya mahugurwa baba bafite amahirwe ahagije ngo kuko amezi atandatu yose ahagije kuba wamenye icyo gukora ngo kuko amezi atatu bazayamara ku ishuri ayandi bakayamara mu mahoteri bakomeza gutyaza ubumenyingiro.
Uyu mushinga ufite intego ko mu myaka itatu izaba imaze guhugura ibihumbi 9000, aho ku ikubitiro abasaga 4800 bamaze gutoranwa ndetse n’ibigo bizabigisha bikaba byaramaze gushyikirizwa inkunga. Abasigaye baziga mu bindi byiciro bibiri biri imbere bikazatwara asaga miliyari ebyiri z’amafaranga y’u Rwanda.
Ndacyayisenga Jerome