Bamwe mu basirikare b’Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) bagaragaye baceza umuziki, nk’aho ari byo bigiye, bituma hari abibaza uko umusirikare yaceza bingana gutyo ngo anamenye kwitwara neza ku rugamba.
Ni mu gihe FARDC mu minsi yashize, yakunze kuvugwaho gusuna ku rugamba yari ihanganyemo na M23, aho bamwe mu basirikare bayo bumvaga isasu rivuze, bakiruka kibono mpamaguru.
Bamwe mu basirikare ba FARDC bagiye bahunga urugamba ndetse hari n’abafashwe, bajyanwa imbere y’inkiko bakatirwa ibihano bikarishye birimo no kwicwa.
Kuri iyi nshuro, ikiri kuvugwa si uko babonye urugamba ruhinanye ngo bafunyemo, ahubwo ni amashusho akomeje guca ibintu agaragaza bamwe mu basirikare ba FARDC bari guceza umuziki.
Umwe mu bagize icyo bavuga kuri aya mashusho, yavuze ngo “Dore ibyo bazi kurusha ibindi ni ibi, ariko ibyo kubajyana ku rugamba byo si ibintu byabo.”
Muri aya mashusho, aba basirikare bagaraga babyina banyonga umubyimba banazunguza imbavu, mu gihe haba hari undi na we wa FARDC aba ari kuririmba.
RWANDATRIBUNE.COM