Inkubiri y’iyegura mu bayobozi b’uturere ije habura icyumweru ngo batangire kwitaba PAC ku makosa y’imicungire yagaragajwe na raporo y’umugenzuzi w’imari ya Leta.
Iyi raporo ivuga amakosa umunani yabaye mu nzego z’ibanze, ashingiye kuri VUP na Biogas za baringa. Ubuyobozi wa PAC bwo buvuga ko kwegura bitazabuza ugomba kuyitaba kuzitaba.
Hakimara kumenyekana ubwegure bwa bamwe mu bayobozi mu turere twa Karongi, Ngororero, Musanze, Muhanga, Nyanza, Burera, Gisagara; nibwo hanamenyekanye ko uturere 23 turimo n’utu, twagombaga kuzitaba PAC hagati y’itari 9 na 21 Nzeri uyu mwaka.
Ibyo biri mu ibaruwa PS wa MINALOC yabandikiye tariki 26 Kanama, abamenyesha ko bazitaba.
Mu byo bagomba gusobanura imbere ya PAC harimo amakosa y’imicungire yagaragajwe muri raporo y’umugenzuzi w’imari ya Leta, umwaka wa 2017-2018, yashyizwe ahagaragara muri Mata 2019.
Mu makosa umunani, amenshi ashingiye kuri VUP
1.Kutabasha kwishyuza inguzanyo zatanzwe mbere na VUP
2.Kutabasha gutanga inguzanyo nshya za VUP
3.Konti za baringa zishyirwaho amafaranga ya VUP muri za SACCO
4.Gukura amafaranga ya VUP kuri konti agashyirwa kuri konti z’uturere
5.Gutinda nkana guhemba abakora muri VUP
6.Gutinda nkana gutanga inkunga ya VUP ku bayigenerwa
7.Kudindiza imishinga ya Biogaz ikaba baringa
8.Gutinda nkana gutanga amafaranga agenerwa ibigo by’amashuri (capitation grants)
Miliyari esheshatu za VUP zitarishyurwa
Ku ikosa ryo kutabasha kwishyuza inguzanyo zatanzwe mbere na VUP (2009-2015), amafaranga ataratangira kunyuzwa muri za SACCO, abagenzuzi basanze ubwishyu bwazo buri kuri 68% (2016), na 64% (2017).
Ubutinde bw’izi nguzanyo bwari hagati y’imyaka ine na 11.
Nyinshi muri zo kandi byakunze kuvugwa ko zahawe amatsinda ya baringa arimo n’abayobozi n’abandi bakozi ba Leta bishoboye.
Inyungu yakuwe kuri 2 ijya kuri 11, inguzanyo zibura abazifata
Muri 2015-2016, amafaranga y’inguzanyo za VUP yashyizwe muri za SACCO, inyungu iva kuri 2% ijya kuri 11%, abantu bacika intege zo kuyafata; ku buryo yafashwe ku ijanisha rya 41.
Ibi byatumye icyo izi nguzanyo zashyiriweho ngo zizamure umuturage kitagerwaho, abantu baguma mu bukene kandi amafaranga ahari.
Miliyoni 152 zaheze ku makonti ya baringa
Hagaragaye amafaranga 152,080,006 zaheze ku makonti atazwi muri za SACCO, aho yagombaga gukurwa agahabwa abaturage.
Ibi byagaragaye mu turere 6 ari two Muhanga, Gatsibo, Gisagara, Kirehe, Nyanza na Burera. Tune muri utu 6 twabayemo impinduka uyu munsi.
Miliyoni hafi 900 zakuwe kuri konti za VUP zishyirwa ku z’uturere
Hagaragaye ko hari amafaranga 895,631,076 yakuwe kuri konti za VUP akajya kuri konti z’uturere ngo akoreshwe ibindi bikorwa.
Kumara hafi umwaka badatanga inkunga ya VUP
Inkunga ihabwa abatishoboye yatinze kuva ku minsi 3 kugera ku minsi 349, ngo bikaba byaraterwaga no kuzuza amadosiye ndetse na MINECOFIN igatinda kuyatanga.
Intego y’iyi nkunga yari ugufasha imiryango ikennye cyane kubaho, yo mu cyiciro cya mbere cy’ubudehe. Ni amafaranga agomba kubatunga bayagura ibyo bakeneye byose: ibiribwa, imyambaro, ibikoresho by’isuku.
Gutinda guhemba abakoze imirimo muri VUP
Ubundi aya mafaranga ntiyagombaga kurenza itariki 10 Kanama 2019 adatanzwe, usibye wenda mu kwezi kwa Nyakanga umwaka w’ingengo y’imari utangiriramo.
Nyamara ubutinde bwari hagati y’iminsi itanu na 312, nabwo urwitwazo rukomeza kuba MINECOFIN.
Miliyoni hafi 70 zagenewe Biogaz ntizakoreshwa
Mu turere 11 nta Biogaz ikiharangwa, hari abaturage bafite za Biogaz 32% zidakora kandi zarubatswe hakoreshejwe amafaranga.
Mu turere tune, hatanzwe amafaranga 69,012,030 yo kubakwa Biogaz ntibyakorwa.
Utwo turere ni Nyabihu, Muhanga, Nyaruguru na Ruhango.
Miliyoni zisaga 600 ntizagejejwe ku bigo by’amashuri
Mu gihe amafaranga yo gutunga abanyeshuri yakageze ku bigo mu ntangiriro za buri gihembwe, hagaragaye ubukererwe buri hagati y’iminsi 16 na 319.
Noneho agera kuri 638,951,796 yo ntiyanatanzwe, bituma abanyeshuri benshi babaho nabi; ibishobora kugira ingaruka ku myigire yabo.
Nubwo beguye bazitaba PAC
Umuyobozi wa PAC, Dr Ndabitsinze, avuga ko kwegura ku buyobozi bidakuraho inshingano zo kwitaba PAC, cyane ko gusuzugura inzego zashyizweho bitari iby’I Rwanda.
Mu kiganiro na rwandatribune.com, DR Ngabitsinze avuga ko kuba hari uturere 23 twatumiwe kwisobanura, none twinshi bakaba bamaze kwegura hatazaza abataragize uruhare muri iyo micungire mibi.
Ati, “ twe n’abahoze mu myanya baritaba mu butumire bwacu haba handitsemo ko n’abahoze mu nzego igihe amakosa yakorwaga bitaba. Akazi kacu kazakomeza n’iyo bataba bari mu myanya ubu”.
Iyi ntumwa ya rubanda inavuga ko batumira Komite Nyobozi yose, umunyamabanga nshingwabikorwa n’umwungirije( Division Manager) n’abandi bose bafite aho bahuriye n’amakosa. Bivuga ko na bano beguye n’ubundi bazitaba
Ntibyoroshye rero kwemeza ko aba bayobozi begura ku bwabo, nubwo babyandika; nta na gihamya y’uko beguzwa twabona. Gusa na none ntibyoroshye kumva abantu icumi badakorera hamwe bajya umugambi wo kwandikira amabaruwa icyarimwe avuga kimwe.
Ikindi mu mpamvu ibitera ntihaburamo imihigo, nk’uko yagombaga guhigurwa muri Nyakanga, gahunda igasubikwa, ngo “kuko hakiri ibibazo byugarije abaturage.”
Karegeya Jean Baptiste