Nehemie Mwilanya wahoze ari umukuru w’ibiro bya Perezida Joseph Kabila akaba n’umwe mu bayobozi b’ihuriro FCC rigizwe n’amashyaka ashyigikiye Joseph Kabila, yatangaje ko uburyo Perezida Tshisekedi yahisemo kugiran go akemure ikibazo cya M23, butaboneye ndetse ko ari uburyo butazaramba.
Yanenze Perezida Thsisekedi kwiringira imbaraga z’ibindi Bihugu mu kurwanya M23 n’indi mitwe yitwaje intwaro iri mu Burasirazuba bwa DRCongo.
Kuri we abona ko mu gihe Perezida Tshisekedi amaze ku butegetsi yagakwiye kuba yubaka inzego z’Igihugu zishinzwe umutekano akaba ari zo zirwana ku mutekano n’ubusugire bya DRCongo.
Yagize ati “Nubwo dufite ikibazo cya M23 ni byiza ko ibibazo by’umutekano w’Igihugu cyacu byagakwiye kuba bikemurwa n’abenegihugu ubwabo. Ntabwi dukeneye ingabo ziturutse mu Karere k’ibiyaga bigari ziza hano zigamije Gusahura umutungo w’igihugu cyacu. Uburyo bwiza Perezida Tshisekedi yagakwiye gukoresha ni ukubaka inzego z’umutekano zifite ubushobozi bwo kurinda ubusugire bw’igihugu cyacu. Ntabwo izo nshingano tugomba kuziharira ibindi bihugu.”
Mu mpera z’icyumweru gishize Denis Mukwege uzwi cyane muri politiki ya DRCongo kubera igihembo kitiriwe yegukanye mu 2018, na we yanenze gahunda ya Perezida Tshisekedi yo kwifashisha ingabo zihuriweho n’ibihugu bigize umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba mu gukemura ikibazo cya M23 no kugarura amahoro n’umutekano mu burasirazuba bwa DRCongo.
Denis Mukwege yavuze ko ubutegetsi bwagakwiye kongerera ubushobozi inzego z’igihugu z’umutekano byumwihariko FARDC kugira ngo abe arizo zirwana ku Mutekano n’ubusugire bw’igihugu .
Arangiza yanzura ko ubu buryo Perezida Tshisekedi yahisemo butazakemura ikibazo ahubwo kizarushaho gukomera no gutinda.
Claude HATEGEKIMANA
RWANDATRIBUNE.COM