Perezida Kagame yabwiye abayobozi b’utugari ko mbere y’uko bagira icyo basaba bagomba kubanza bagakemura ikibazo cy’abana bata amashuri n’abarwaye bwaki, hanyuma nabo bakabaza bati” twakoze ibi none natwe dukeneye ibi. .
Ibi byabaye kuri uyu wa 28 Werurwe ubwo umukuru w’igihugu cy’u Rwanda Perezida Paul Kagame yagiranaga ibiganiro n’abanyamabanganshingabikorwa b’utugari, bari bamaze iminsi bari mu mahugurwa mu kigo cy’ingando cya Nkumba , mu muhango wo gusoza amahugurwa ukaba wabereye mu nzumberabyombi yoku cyicaro cy’umuryango FPR-INKOTANYI.
Perezida wa Repubulika Paul Kagame yabajije abo bayobozi ati ” Aho mukorera ku rwego rw’akagari, Abana bagata amashuri kandi nabyo biri mu nshingano mwagombaga kuzuza , icyo ni ikibazo gikomeye. ese abana barwaye bwaki biterwa ni iki?
Nyakubahwa Perezida Paul Kagame yakomeje agira ati” niba ibyo bibaye ntubikemure, cyangwa ngo ubivuge waba usa nuri guta igihe, ahubwo byaba byiza ko usezera mu kazi abandi bagakomeza kuko uba wananiwe.
Asoza kandi Perezida Kagame yanenze bamwe mu bakozi b’inzego z’ibanze badasenyera umugozi umwe, anavuga ku kibazo cy’uburangare gikomeje kuboneka muri izo nzego,akaba asanga ari yo mvano ituma batekenika amaraporo n’ibindi.
Byinshi mu byifuzo byatanzwe n’abanyamabanganshingwabikorwa b’utugari byibanze ku kuba akagari gafite abakozi bake, umushahara muto uhembwa abanyamabanganshingwabikorwa b’utugari, koroherezwa ingendo n’ibindi.
Mwizerwa Ally