Mu kiganiro Imboni gihita kuri Televiziyo y’u Rwanda cyavugaga kuri Dosiye ya Rusesabagina na bagenzi be, ikiganiro cyari cyahuje abanyamakuru barimo Mutesi scovia, Jean Pierre Kagabo, Mutuyeyezu Osuard hamwe n’umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda Alain Mukurarinda, uyu munyamakuru yasobanuye ko burya umuhigi iyo afashwe , umufashe aba amurusha guhiga.
Ibi yabigarutseho ubwo yavugaga ko gufatwa kwa Rusesabagina byakoranywe ubuhanga buhanitse ndetse na bagenzi be banakuwe aho bari bari kurugamba nyamara bakibona mu Rwanda, ibyo bigaragaza ubuhangange bw’igihugu cy’u Rwanda, kuko bitapfa kumvikana ukuntu umuturage akurwa muri Amerika akagezwa mu Rwanda igihugu nk’Amerika cy’igihangange kitarabimenya.
Uyu munyamakuru yaboneyeho no kwemeza ko n’ubwo u Rwanda rwari rufite igitutu cyakomokaga kubihugu by’ibihangange nk’Ububirigi ndetse n’Amerika bitarubujije gufata umunyacyaha ndetse agacirwa urubanza nk’abandi banyabyaha bose ndetse agakatirwa n’inkiko, ariko akaza guhabwa imbabazi nk’abandi banyarwanda bose bahabwa imbabazi na Perezida wa Repubulika.
Umuvugizi wa Guverinoma Alain Mukurarinda we yasobanuye ko kurekurwa kw’aba banyarwanda bari bafungiye ibi byaha bitaturutse ku gitutu cy’amahanga ahubwo ko byaturutse kumbabazi izo mfungwa zasabye umukuru w’igihugu cy’u Rwanda ndetse hakazamo n’ibiganiro by’ayo mahanga n’u Rwanda.
Uyu mugabo wari ukuriye impuzamashyaka MRCD-FLN , yareganwaga na Nsabimana Callixte wamenyekanye nka Sankara we akaba yari umuvugizi w’izi ngabo hamwe n’abandi 18 bavanywe mu mashyamba ya Congo nabo bari bari muri uyu mutwe.
Nyuma yo guhabwa imbabazi kw’aba bose , Rusesabagina yahise yerekeza muri Qatar aho agomba kuva yerekeza muri Amerika, aho umuryango we uherereye, naho abandi basigaye bo bahise bajyanwa mu kigo gisubiza mu buzima busanzwe abari basanzwe ari abasirikare I Mutobo.
Umuvugizi wa Guverinoma kandi yongeye ho ko ibi byose bikorwa na Dipolomasi y’igihugu n’amahanga.
Umuhoza Yves