Abakirisitu ba Paroisse Bikira Mariya Mubyeyi ugira ibambe ya Kora , mu karere ka Nyabihu , barashimirwa umutima w’impuhwe n’ubumuntu bagira mu kubakira imiryango itishoboye inzu 3 zo kubamo , guha ubwisungane mu kwivuza imiryango 35 n’indi 10 igahabwa amatungo magufi , byose bifite agaciro ka Miliyoni zisaga 4 n’igice.
Aba bakristu baremeye abatishoboye bo mu mirenge ya Bigogwe na Jenda mu karere ka Nyabihu aho imiryango itatu yubakiwe amazu n’ubwiherero ndetse bagahabwa n’ibindi bikoresho byo mu nzu n’ibiribwa bitandukanye , mu gihe n’indi miryango 35 igizwe n’abantu 168 yahawe ubwisungane mu kwivuza ,indi 10 ihabwa amatungo magufi.
Epimaque Makuza ni Padiri mukuru wa Paroisse Bikira Mariya Mubyeyi w’impuhwe ya Kora. Avuga ko usibye ibyakozwe,hari ibindi bitegenijwe muri gahunda y’iterambere ry’abaturage.
Aragira ati “ Turacyafite byinshi byo gukora birimo kubaka ishuri ry’incuke , amashuri abanza , ikigo cy’ababikira , aho abagenzi bategera imodoka (Gare routiere) n’aho abana bashobora kwidagadurira (Centre Culturel) ).”
Umuyobozi wa Caritas muri Diyosezi ya Nyundo Etienne Mukeragabiro avuga ko igikorwa cyo kuremera abatishoboye ari umuco mwiza wo kwirinda akimuhana kaza imvura ihize ahubwo hakubakwa Caritas yise nyarwanda idashingiye ku nkunga z’amahanga.
Ngo amasengesho atagira ibikorwa ntacyo aba amaze ahubwo ubukirisitu bwiza ni ubushingiye k’urukundo n’ubumuntu nk’uko byatangajwe n’umuyobozi w’akarere ka Nyabihu wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu Habanabakize Jean Claude.
Ubufasha bwagenewe abatishoboye muri aka karere ka Nyabihu , harimo amazu n’ubwiherero bwayo bifite agaciro ka 3.917.200 frw, ibikoresho byo mu nzu bifite agaciro ka 100.000 frw , abaturage 168 bahawe ubwisungane mu kwivuza (Mituelle da Sante) ndetse n’amatungo magufi y’intama ku miryango 10 byose bifite agaciro ka 4.741.200 frw.
Setora Janvier