Karasira Jean Bosco , ufite kampani ( Ese Karasira Jean Bosco ) yemeza ko yasabwe ruswa y’amafaranga miliyoni 21 z’amafaranga y’u Rwanda n’ubuyobozi bw’akarere ka Nyabihu bwohereje umukozi ushinzwe amashyamba nk’intumwa yo guhabwa iyo ruswa , ntiyayitanga bitumwa adahabwa uruhushya kandi ngo yari yararwemerewe .
Mu ibaruwa Karasira yandikiye akarere ka Nyabihu yo kuwa 15 Ugushyingo 2019, asaba guhabwa kariyeri mu murenge wa Bigogwe , akagari ka Rega, umudugudu wa Kariyeri, ati:”nyuma mbonye ko ntasubizwa mu kwezi kwa Mutarama, nagiye kureba Meya mu biro bye , hanyuma meya ahamagara Vise meya ushinzwe ubukungu ngo biri mu nshingano ze ,Bansabye pour reception ndayibaha bambwira ko bagiye kubyigaho.
Mu kwezi kwa gatatu naje guhamagarwa n’umukozi w’akarere ushinzwe amashyamba , Munyankamira Ildephonse, wavugaga ko ariwe ushinzwe kwandika impushya ambwira ngo nze duhurire Nyakinama kuri Hoteli Classic ndamwitaba ndahamusanga, mpageze yambwiye ko atumwe n’abayobozi bashinzwe gutanga uruhushya rw’ubucukuzi bwa Kariyeri ndetse ambwira ko kugirango mpabwe icyo cyangombwa ngomba gutanga Miliyoni 21.
Namubajije ababimutumye ambwira ko ari visi meya ushinzwe ubukungu, namubwiye ko ntatanga ruswa! ansubiza ngo taha uzarebe ko ukibona[Icyangombwa kimwemerera gucukura] “.
Karasira akomeza avuga ko Mu kwezi kwa Gatanu Munyankamira yongeye kumuhamagara ngo naze barangize gahunda, ati” Meya na visi meya bampaye ubutumwa ko ngomba gutanga miliyoni 21 , ambwira neza ibyo nari navuganye na Meya ubwo nari mperutse kujyayo koko numva aribo bamutumye. Mu kwezi kwa Karindwi nongeye kwandikira Meya ibaruwa yo kwibutsa nabwo ntiyansubiza’.
Karasira Nyuma ngo abonye ko ashobewe yagiye kugisha inama kuri RMB, (Rwanda Mining Board ) bamubwira ko asubira ku mukozi ubahagarariye mu karere.
Kubijyanye n’iyeguzwa ry’Umunyamabanga nshingwabikorwa w’akarere ka Nyabihu ku kuba ngo yarahaye amasezerano Karasira Jean Bosco , avuga ko nta ruhushya yigeze amuha ahubwo yamwandiye urwandiko rwo kujya kwishyurira , Ati” yari yampaye amasezerano agaragaza ko ntagomba kwishyura amafaranga atari kuri konte y’Akarere nta ruhushya nigeze mpabwa”.
Amakuru yizewe aturuka mu Karere ka Nyabihu , avuga ko Gitifu Ndizeye Emmanuel yazize ko yaba yaratanze amakuru y’inyerezwa rya Miriyari 1 na miliyoni Magana abiri , yari kuzagabanwa n’abayobozi b’akarere barimo Meya , visi meya w’ubukungu n’uw’imibereho myiza y’abaturage hamwe n’uwari Guverineri w’intarara y’uburengerazuba , Munyentwari Alphonse.
Karasira avuga ko yanze gutanga Ruswa bigatuma adahabwa icyangomba nk’uko bigaragazwa n’izi Nyandiko
Ruswa iravuza mu turere ku bakora n’ibijyanye n’ubwubatsi. Mutabare kuko abotwa ko bayirwanya nibo bayirya