Bamwe mu baturage b’akarere ka Nyabihu baravuga ko bamaze imyaka itandatu bishyuza amafaranga y’imyaka yabo ndetse n’amashyamba byangijwe ubwo hakorwaga umuyobo w’amashanyarazi.
Ni umuyoboro wubatswe n’Ikigo cy’igihugu gishinzwe ingufu (REG), uturuka mu kararere ka Rabavu ukagera mu karere ka Gakenke ariko ukaba by’umwihariko unyura mu mirenge itandukanye y’karere ka Nyabihu.
Aba baturage bahuriza ku kuvuga ko barambiwe no gusiragizwa n’ubuyobozi bishyuza ingurane z’ibyabo byangijwe bikaba bitarishyurwa nk’uko bari barabisezeranyijwe.
Hakuzimana Joseph wo mu murenge wa Rurembo, agira ati “Turangije imyaka itandatu dusiragira ku buyobozi ngo turebeko batwishyura ibyacu ntaho tutageze guhera 2013 ariko twarahebye, njewe bari bambariye ibihumbi 700 ariko byaraheze, kandi ikitubabaza nuko hari abo bishyuye twebwe tukaburiramo”
Undi muturage witwa Kubwimana Theoneste we agira ati “Ikibazo cyacu ntaho tutakigejeje kuko no ku muvunyi twakijyanyeyo batubwira ko bazagikurikirana kugeza nanubu ntayo turabona.”
Yungamo ati, “Bajya batubeshya ko bayashyize kuri konte twagerayo tukayabura, kandi ibyangombwa byose bisabwa turabifite sinzi rwose icyo tuzakora ngo twishyuze ibyacu bangije”
Umuyobozi wa REG ishami rya Nyabihu, Nyirarukundo Alphonsine avuga ko gutinda kwishyurwa kw’abaturage byatewe nuko batari bujuje ibisabwa, akabizeza ko nyuma yo gukora urutonde ubu bazishyurwa.
Ati”impamvu batinze kwishyirwa nuko hari ibisabwa batari bujuje ariko noneho byarakemutse ntabwo uyu mwaka urangira batarishyUrwa ibyabo”
Abaturage bagera kuri 29 nibo batarishyurwa, bakaba bishyuza amafaranga y’u Rwanda asaga miliyoni umunani.
Joselyne Uwimana