Polisi y’Igihugu yatangaje ko yataye muri yombi Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Karago ushinjwa gukubita umuturage.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa gatatu tariki ya 15 Mata 2020 nibwo Polisi y’u Rwanda yatangaje ko yamaze guta muri yombi Kabarisa Salomon Gitifu wa Karago akaba afungiye kuri Station ya police ya Mukamira.
Ibinyujije ku rukuta rwayo rwa Twitter Polisi yagize iti:”Mwaramutse neza,Polisi y’u Rwanda yataye muri yombi Kabarisa Solomon Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Karago, nyuma yo kugira uruhare mu gukubita no gukomeretsa Dusingizimana Kadafi ukora mu ruganda rw’icyayi Nyabihu.”
Police yakomeje ivuga ko uyu Salomon kugeza ubu afungiye kuri sitasiyo ya Mukamira mu gihe hategerejwe ko ashikirizwa urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha (RIB).
Aya makuru kandi yemejwe n’Umuvugizi wa RIB Madame Umuhoza Marie Michelle abinyujije kurukuta rwa Twitter ya Rwanda Investigation Bureau aho igira iti:Uyu munsi hafunzwe Umunyamabanganshingwabikorwa w’Umurenge wa Karago Kabalisa Salomon hamwe na Gitifu w’Akagali ka Kadahenda mu Murenge wa Karago,mu Karere ka Nyabihu aho bakekwa ubufatanyacyaha mu gukubita no gukomeretsa.
Mu gitabo cy’amategeko ahana y’uRwanda ingingo ya121 y’itegeko No:068/2018 riteganya ryo kuwa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange,riteganyaga ko bahamijwe n’iki cyaha bashobora guhanishwa igifungo cy’imyaka 3 iyo aruwo mwashakanye igihano gishobora kwiyongera.
Uwimana Joselyne