Mu rukerera rwo kuri uyu wa kabiri tariki ya 16 Mutarama 2023 mu karere ka Nyabihu imbogo yatorotse parike, yakomerekeje abaturage babiri, inzego z’umutekano zirayirasa mu buryo bwo gutabara abaturage.
Umuyobozi w’akarere ka Nyabihu Madame Mukandayinsenga Antoinette yabwiye Rwandatribune.com ko mu ma saa kumi n’ebyiri n’igice kuri uyu wa kabiri tariki ya 16 Mutarama 2024 mu murenge wa Mukamira imbogo yacitse parike maze ikomeretsa abantu babiri, umugabo w’imyaka 50 n’umugore w’imyaka 49 bakaba bari gukurikiranwa n’inzego z’ubuvuzi.
Imbogo yo ikaba iri gukurikiranwa n’urwego rw’igihugu rushinzwe iterambere(R.D.B).
Yagize ati: “Mu rukerera rwo kuri uyu wa kabiri ,mu ma saa kumi n’ebyiri ,imbogo yatorotse ishyamba isagarira abaturage ikomeretsamo babiri barimo umugabo w’imyaka 50 n’umugore w’imyaka 49, abakomeretse bakaba bajyanywe kuri poste de santé ya Mukamira, RDB, inzego z’umutekano ndetse n’ubuyobozi bari gukurikirana uburyo iyo mbogo yasubizwa mu ishyamba”.
Yakomeje avuga ko umugabo wasagariwe n’imbogo we yaje koherezwa ku bitaro bikuru bya Ruhengeri kugirango ahabwe ubuvuzi bw’isumbuye.
Yasabye abaturage gukomeza kuba maso mu gihe babonye inyamaswa yatorotse ishyamba, ko bakwiye kujya bahita babimenyesha ubuyobozi kandi bagakora uko bashoboye bakava mu nzira bakajya mu nzu maze bagakinga kugira ngo badasagarirwa n’ibyo bisimba.
Ku byerekeranye no kuvuza abo baturage, yavuze ko abaturage ayoboye baba baratanze ubwisungane mu kwivuza ko bibaye ngombwa ko bakenera ubuvuzi bwisumbuye akarere kabafasha kububona no kubwishyura.
Yanavuze ko nk’ubuyobozi mu gihe hari inyamaswa itorotse ishyamba ko bihutira kumenyesha abaturage ko hari inyamaswa yatorotse bakanabamenyesha agace irimo bakagirwa inama y’uburyo bakwiye kwitwara.
Abaturage bari mu gace ka Mukamira bavuga ko iyo mbogo yarashwe kandi igatwikwa ariko nta rwego na rumwe rw’ubuyobozi ruremeza aya makuru, tukaba tukibikurikirana.
Mucunguzi Obed
Rwandatribune.com