Dr Frank yabwiye abaturage bo mu karere ka Nyabihu ko azarandura imirire mibi ituma abana bagwingira ntibabe abo guhingira amasoko gusa kandi nabo ubwabo batihagije mu biribwa.
Ibi yabisezeranye ubwo yari mu gikorwa cyo kwiyamamaza ku mwanya wa perezida w’u Rwanda mu karere ka Nyabihu.
Dr Frank Habineza yavuze ko iyo umwana yagwingiye akura nabi bityo bigatuma akora ibihabaye n’ibyo yakabaye akora bifitiye inyungu we ubwe ndetse n’igihugu muri rusange.
Yibukije abaturage b’akarere ka Nyabihu ko bafite ibiribwa bihagije gusa ababwira ko ikibazo ari uko bahingira amasoko nyamara nabo badafite ibyo barya.
Dr Frank yavuze ko nibamugirira icyizere bakamutora azakorana n’inzego zibishinzwe bagashishikariza abaturage badafite ubutaka buhagije guhinga ibihingwa byibanze bifasha abana mu mikurire yabo mbere y’uko bahingira amasoko.
Dr Habineza Frank yanakomoje kuri gahunda ya Leta yo guhuza ubutaka avuga ko umuturage ari we uzi ibyo aba akeneye bibura mu rugo rwe nuko avuga ko nibamutora akaba perezida umuturage azajya ahinga ibyo yahisemo kuko aba azi ibyo akeneye.
Dr Frank Habineza yabwiye abaturage bo mu karere ka Nyabihu ko kumutora ari ukwiteganyiriza.
Ibikorwa byo kwiyamamaza ishyakq Green Party rikaba ribikomereje mu karere ka Rubavu.
Icyitegetse Florentine
Rwandatribune.com