Ikibazo cya Gitifu wa Nyabihu wegujwe akabyanga bikagera aho Meya w’Akarere amwambura imfunguzo gikomeje kuba urujijo .
Mu ibaruwa Rwandatribune.com ifitiye Kopi yo kuwa 06 Mata 2021, Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyabihu Ndizeye Emmanuel yandikiye Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere asaba ko yafungurirwa ibiro. Ni ibaruwa yakiriwe mu bunyamabanga bwa Perezida wa Njyanama y’Akarere ka Nyabihu kuwa 6 Mata 2021 anariwo munsi nyandikiweho.
Muri iyi baruwa Gitifu Ndizeye asaba gukemurirwa ikibazo cy’urufunguzo rw’ibiro akoreramo rwatwawe n’umuyobozi w’Akarere ka Nyabihu Madamu Mukandayisenga Antoinette.
Muri iyo baruwa Gitifu Ndizeye Emmanuel avuga yatse umuyobozi w’Akarere urufunguzo rwa Biro ye ntiyarumuha kugeza ubwo yamwandikiye mu buryo bw’amategeko mu ibaruwa yo kuwa 19 Mata 2021 arumusaba ariko kugeza ubu akaba atari yasubiza ibaruwa yamwandikiye cyangwa ngo amuhe urwo rufunguzo yatwaye.
Ubwo Umunyamakuru wa Rwandatribune yageraga ku biro bya Gitifu w’Akarere ka Nyabihu yasanze ibiro bifunze ndetse binavugwa ko uwo Muyobozi akorera mu biro by’ubunyamabanga rusange bw’Akarere ka Nyabihu.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyabihu Madame Mukandayisenga Antoinette yavuze ko batigeze bafunga ibiro by’umunyamabanga nshingwabikorwa w’Akarere ahubwo bamwandikiye bamusaba ibisobanuro ku makosa yakoze mu kazi.
Mu nkuru yacu itaha tuzabagezaho amakosa akomeye yatumye Gitifu Ndizeye Emmanuel asabwa ibisobanuro binakekwako kuba aribyo byabaye intandaro yo gufungirwa ibiro nyuma yo kudatangira ibisobanuro ku gihe.
Nkundiye Eric Bertrand
Iyi nkuri n’inkene ku buryo mwari kuyihorera
Ngaho se muvandi tanga igitekerezo cyawe kirakenewe
Mana yanjye koko iyi ruswa iri mubakomeye izacika ite ko ikomeje guhitana benshi mubakozi bareta bayirwanya ahubwo ugasanga aribo bayishigikiye murabona Gitifu wa nyabihu atazize ubusa ahubwo abakagombye kumuha ububasha buyirwanya aribo bamurwanya koko bagirango bivaniremo ayabo ahubwo perezida wacu akurikirane ikikibazo umukozi agaruke mukazi ababikoze babiryozwe kndi banishure ayobariye ureba miliyari koko17 nimisago koko?