Bivugwa ko umuyobozi w’Akarere yafatanije na Gitifu w’umurenge wa Jomba kuburizamo ikirego cy’umuturage wakubiswe bikamuviramwo kugira ikibazo cy’umugongo .
Kabarisa Salomon, umunyamabanga Nshingwabikorwa wahoze ayobora umurenge wa Karago ubwo bakubitaga Dusingizimana , ubu akaba ayobora umurenge wa Jomba yimuwe nyuma yo gukubita no gukomeretsa umuturage mu karere ka Nyabihu,
Kabarisa yatawe muri yombi na Polisi y’u Rwanda ikorera mu ntara y’uburengerazuba azira gukubita no gukomeretsa uwitwa Dusingizimana Jean Claude alias Khadafi yari afatanije na Dusabimana Innocent , umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari ka Kadahenda bafungirwa kuri sitasiyo ya Mukamira.
Ibinyujije ku rukuta rwayo rwa Twitter Polisi yagize iti:”Mwaramutse neza,Polisi y’u Rwanda yataye muri yombi Kabarisa Solomon Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Karago, nyuma yo kugira uruhare mu gukubita no gukomeretsa Dusingizimana Khadafi ukora mu ruganda rw’icyayi Nyabihu.”
Akarere kamwandikiye kamuhagarika by’agategenyo ariko ntibyakorwa
Mu ibaruwa no 3201/07.03.04/HRA /2020 yo kuwa 23 Mata 2020 , Umuyobozi w’Akarere ka Nyabihu Madamu Mukandayisenga Antoinette yandikiye Kabarisa Salomon akiyobora umurenge wa Karago, imuhagarika Ku kazi by’agateganyo ariko ngo ntibyigeze bishyirwa mu ngiro .
Muri iyi baruwa yagiraga iti:” Nshingiye Ku ibaruwa no 3494/19.23 yo kuwa 19/07/2017 , Minisitiri w’abakozi ba Leta yandikiye abayobozi b’ubuturere ijyanye no gushishikariza kurushaho kunoza imicungire y’abakozi . Aho mu ngingo yayo ya 9 ivuga ko umukozi wa Leta ufashwe agafungwa kubera icyo akurikiranweho agomba guhita ahagarikwa by’agategenyo guhera igihe afashwe agafungwa “.
Umuyobozi w’Akarere yanamusabye ubusobanuro , nyuma aza gushyikirizwa akanama gashinzwe imyitwarire y’abakozi basanga ikosa rimuhama batanga inama kubihano yafatirwa nibwo ubuyobozi byandikiye Minisiteri y’umurimo n’abakozi ba Leta bayigisha inama ariko bikavugwa ko habayeho kuburizamo iyo baruwa yandikiwe Minisitiri kugeza n’ubu igisubizo kikaba kitaraboneka
Kabarisa Salomon kuwa 15/04/2020, nibwo yafashwe agafungwa, kuwa 24/04/2020 yandikirwa ibaruwa imuhagarika by’agategenyo .
Kuruhande rwa Kabarisa Salomon avuga ko ntacyaha yigeze akora
Mu Kiganiro Kabarisa Salomon yagiranye na Rwanda Tribune, avuga ko Uko itegeko ry’umurimo rivuga ko umukozi wese wa Leta ufashwe agafungwa agomba guhagarikwa by’agateganyo, ati” Habayemo amakosa ntibampa ibaruwa impagarika Ku gihe, Nyihabwa ku itariki ya 01/05/2020, narafunguwe kuwa 27/04/2020 . Habayemo amakosa yakozwe n’umuyobozi w’akarere yo kutampera ibaruwa ku gihe”.
Ubushinjacyaha bwagiye bwimura urubanza kugeza umuturage arambwiwe
Dusingizimana Jean Claude mu kirego yaregaga umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Jomba, Kabalisa Salomon ( wahoze ayobora Umurenge wa Karago icyaha cyo gukubita no gukomeretsa kiba ) ubushinyacyaha bwagiye busubika urubanza bitewe ngo n’icyorezo cya Covid-19 bigeraho urubanza ruburizwamo.
Ubushinjachaha bwagiye busubika urubanza kugeza aho umuturage arambiwe akabivamo Bivugwa ko umuyobozi wa karere ka Nyabihu yari abyihishe inyuma .
Kuki umuyobozi w’umurenge wa Jomba abaturage bamwise Trump?
Abaturage bamwise Trump kubera kubayoboza igitugu no kubakubita agahishirwa n’ubuyobozi bw’akarere kubera ngo umubano wihariye afitanye n’umuyobozi w’akarere ka Nyabihu Madame Mukandayisenga Antoinette.