Mu karere ka Nyabihu Umurenge wa Bigogwe imibiri 36 yateje urujijo kubera kutavugwa ho rumwe n’abahatuye ,aho ba,we bemeza ko ari iyo muri 1997 naho abandi bakavuga ko ari iyo muri 1994, urukiko rukuru rwa Gisenyi rwategetse ko iyi mibiri ijya gupimwa.
Ni imibiri yabonetse mu mwaka ushize wa 2022 mu mudugudu wa Bikingi, mu kagari ka Kijote Umurenge wa Bigogwe, aho aba bantu bakuwe mubyobo bari barashyinguwe mo, abaturage bo muri aka kagali bakemeza ko aba bantu bishwe n’ibitero by’interahamwe byo mu 1997, nyamara hakaba hari abavuga ko ari abishwe muri Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.
Mu kiganiro umunyamakuru wa Bwiza yagiranye kuwa 04 Gicurasi umwaka ushize wa 2022 bamwe mubaturage bo muri aka kagali bagaragaje ko abaturage babo batanze amakuru asobanura neza iby’iyo mibiri bahise bafungwa kandi bazira ubusa.
Bamwe mubafite ababo bafunzwe kubera iyo mibiri basobanuye uko byagenze aho uwitwa Nyirahashakimana Gaudance washakanye na Ntirenganya Gaspard ubu ufunzwe nawe azira iyi mibiri yavuze ko muri aka gace hateye itambara y’abacengezi mu 1997 baje bagabye igitero ku kigo cya Gisirikare, hanyuma n’abaturage batuye hafi aho batabashije guhungira mu Kigo cya Gisirikare bahungiye murugano hanyuma birangira bose bishwe n’abacengezi.
Akomeza avuga ko nyuma y’ibyo bitero uwitwa Parmehutu yashyinguje abo bantu kuko harimo na bene wabo bari bahaguye.
Icyemezo cy’urukiko rukuru rwa Rubavu Rwanda tribune yaboneye Kopi kivuga ko urukiko rutegetse ko uwitwa Kanyamugisha Etienne bakunze kwita Tonny, Mushirabwoba Theophile, Ntirenganya Anastase, Nyirabarigira Alphoncine, Nyirashimiyimana Dative na Uzamukunda Alias Gakara, baburanaga n’ubushinjacyaha, bakurikiranywe ho ibyaha bifitanye isano na Jenoside yakorewe abatutsi.
Iki cyemezo cy’urukiko rwa Rubavu kivuga ko rwemeje ko mberey’uko urubanza RP/GEN0008/2022/TGI/RBV rucibwa burundu hagomba kubanza gupimwa imibiri 36 yabonetse kuwa 11 Werurwe 2022
Iki cyemezo gikomeza kivuga kiti” urukiko rutegetse inzego zishinzwe iperereza, ubushinjacyaha na RIB gufatanya gupimisha bamwe mu baburanyi aribo Kanyamugisha Etienne, Nyirabagira Alphonsine hamwe na Uzamukunda bakunze kwita Gakara hagapimwa ADN kugira ngo hamenyekane niba mu mibiri aho hantu kuwa 11 Werurwe 20022 harimo abafitanye isano nk’uko babivuga.
Rutegetse kandi Rwanda Forensic Laboratory gupima Kanyamugisha Etienne, Nyirabarigira Alphonsine na Uzamukunda alias Gakara n’imibiri 36 yabonetse ivugwa haruguru, hagapimwa, AND kugira ngo hamenyekane niba mu mibiri 36 yabonetse kuwa 11 Werurwe harimo abo bafitanye isano nk’uko bivugwa.
Abaturage bafite ababo bafunze kubera iki kibazo bose bemeza ko ubutabera bukwiriye kurenganura abantu babo bafunze bazira Munyangire n’ishyari biri mubafungishije aba bantu.
Uwitwa Gasenge wari yarafunzwe azira Jenoside yakorewe abatutsi hanyuma akaza kwemera icyaha agafungurwa niwe ushyirwa mu majwi n’abantu benshi ko yihishe inyuma y’ibi kuko abeshya ko ariwe wishe aba bantu ndetse afatanije nabamwe muri aba bafunze , nyamara bikavugwa ko abikora kugira ngo abo ashinja ubusanzwe badacana uwaka bahere mu gihome.
Nyamara umwe muri aba baturage witwa Munyamahame we yemeza ko kari gace nta Mututsi wigeze ahatura keretse abari vatuye munsi y’ikigo cya Gisirikare, yemeza rwose ko abantu azi baguye muri kariya Gace , baguye murugo kwa Parimehutu barimo na se wa Parimehutu hamwe na Nyina bishwe n’abacengezi mu 1997.
Munyamahame uvuga ko yageze aha mu 1961 yagaragaje ko uyu Parimehutu yaje ahungutse agasanga ababyeyi be bishwe hamwe n’abandi bantu, agahita abashyingura, abo rero nibo uyu Gasenge Etienne yibeshyera ko yishe kugira ngo afungishe abo batavuga rumwe.
Umuhoza Yves