Kuba Umunyabanga nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyabihu yaranze kurya ruswa byaba biri mu byatumye aregekwa gusezera mu kazi?
Bivugwa ko muri dosiye ya Gitifu w’Akarere yarimo abayobozi bakomeye yaba yaritambitse,bikamuviramo intandaro yatumye asabwa kweguzwa kugira ngo avire mu nzira abo bayobozi bapanze kurya iyo ruswa ku mpushya zo gucukura kariyeri n’ikorwa ry’umuhanda ufite ingengo y’imari ya miriyari 17 n’imisago .
Hakomeza hahwihwisa ko habaye gushaka kugabagabana amafaranga yagenewe kubaka umuhanda no gutanga impushya mu buryo butemewe zo gucukura kariyeri,Gitifu akitambika.
Ese Uruhare rw’Umuyobozi w’akarere Madame Mukandayisenda yagize ni uruhe?
Nk’uko ibaruwa eshatu zibigaragaza , biboneka ko hashobora kuba haratanzwe ruswa mu buryo bugaragara .
Mu ibaruwa nomero 2060/07.03.04/ANR/2021, yo kuwa 08 Mutarama 2021 , Umuyobozi w’Akarere ka Nyabihu Madamu Mukandayisenga Antoinette yandikiye umuyobozi mukuru w’ikigo gishinzwe mine , petorole na Gazi mu Rwanda agisha inama k’ubusabe bwa JVCSNA EC (PROPRIETARY) na Fair Construction Ltd zasabye impushya zo gucukura kariyeri mu karere ka Nyabihu mu mirenge ya Mulinga na Rambura mu tugari twa Gisiza na Kibisabo .
Ku itariki ya 24 Ukuboza 2020, ibaruwa no 1970/07.03.04/ANR/2020 nabwo umuyobozi w’akarere ka Nyabihu Mukandayisenga yari yandikiye umuyobozi mukuru w’ikigo gishinzwe petorole na gazi asaba kugirwa inama ku bari basabye impushya zo gucukura kariyeri ariko ntibazihabwa nyuma ziza guhabwa JVCSNA EC (PROPRIETARY) Fair construction Ltd, zasabye impushya nyuma nk’uko amabaruwa agenda abigaragaza.
Kuwa 15 Mutarama 2021, mu ibaruwa no 2122/07.03.04/ANR/2021 Meya Mukandayisenga hamwe n’Umuyobozi wungirije w’Akarere bahise batanga impushya zo gucukura kariyeri mu Gisiza na Bugonde zihabwa JVCSNA EC (PROPRIETARY) na Fair construction Ltd, zasabye impushya nyuma atarasubizwa ku nama yari yagishije umuyobozi mukuru w’ikigo gishinzwe petorole na gazi.
Ku itariki ya 05 Gashantare 2021 ikigo gishinzwe peterole na Gazi cyamusubije ibaruwa ku nama yari yasabye , iza Meya Mukandayisenga Antoinete yaramaze gutanga impushya,ese cyamusibuje iki?
Uruhare rw’uwahoze ari Guverineri Munyentwari Alphonse muri iki kibazo
Umwe mu bakozi b’akarere ka Nyabihu utarashatse ko amazina ye atangazwa k’ubw’umutekano we yabwiye Rwanda Tribune ko, Guverineri Munyentwari yagize uruhare mu iyeguzwa rya Gitifu w’akarere aho yabisabye Meya Mukandayisenga,ikibazo ngo kikaba cyaraturutse ku masezerano y’isoko ry’umuhanda Gitifu yari yanze gusinya ngo rihabwe rwiyemezamirimo, iryo soko rikaba ryari rifite ingengo y’imari ya miriyari 17 n’imisago.
Umwe mu bari hafi ya Gitifu Ndizeye Emmanuel,utarashatse ko amazina ye atangazwa yabwiye Rwandatribune ko Gitifu Ndizeye ko impamvu yanze gusinyira isoko ry’uyu muhanda ari uko mu nyigo zari ziteganyijwe zakozwe na RTDA, aho umuhanda wagombaga kubakwa kuri metero 7 z’ubugari bigahindurwamo metero 6.
Ese koko iri soko ry’uyu muhanda Gitifu Ndizeye yanze gusinya yaba ariryo yarazize?
Bivugwa ko iki kibazo cy’uyu muhanda urwego rw’umuvunyi ndetse na MINICOFIN byakijemo bigasanga Gitifu ariwe wari uhagaze mu kuri.
Imizi y’ikibazo cyatumye mu karere ka Nyabihu haba amakimbirane yatumye Gitifu yeguzwa
Ikihishe inyuma ni uko bishobora kuba ngo harabayeho kwinjirira amasezerano y’umunyamabanga nshingwabikorwa w’akarere , kubaka umuhanda mu bugari bwa Metero esheshatu (6) kandi umuhanda waragenwe ko wagombaga kubakwa kuri Metero Zirindwi (7).
Bivugwa ko haba haratanzwe amafaranga menshi kuyari agenwe kubaka uyu muhanda ufite akayabo k’ingengo y’imari y’amafaranga miliyari 17 n’imisago.
Kuba akarere karatanze ibirombe by’abaturage byo gucukuramwo kariyeri bataramenya ko bishyuwe ingurane, bamwe mu baturage twaganiriye bavuga ko nabo bahawe amafaranga make .
Uruhare rw’uwahoze ari Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu Shyaka Anastase bivugwa ko ngo we yari azi iki kibazo agahora asaba Meya kweguza Gitifu no guhora abaza ’impamvu Ndizeye ateguzwa vuba.
Ubwanditsi
Niba ibi arukuri gitifu ntarenganurwe bizaba aragahomamunwa nurucantege kubarengera inyungu rusange zigihugu!!
Tubiteze amasokwihrezo ryabyo!!!!!?????