Ubwoko bw’inzoga nshya bwitwa “IGISAWASAWA ” buri kugaragara mu murenge wa Jenda wo mu karere ka Nyabihu, buravugwaho ko buhangayikishije bikomeye abahatuye kubera urugomo rwiyongera bigahungabanya umutekano.
Abazi iyi nzoga yiswe Igisawasawa bemeza ko iba ikarishye cyane ngo ku buryo uwayinyoyeho aba yumva adasanzwe, mbese ari ndakorwaho niyo mwajya mu mitsi.
Abatayinywa na bo bemeza ko bazi ububi bwayo. By’umwihariko ubwiyongere bw’urugomo rukunze kugaragara aho batuye ni kimwe mu bigirwamo uruhare n’iyi nzoga bitazwi neza ibyo ikorwamo.
Bamwe mu baturage baganiriye na BTN bavuga ko babona iyo nzoga y’Igisawasawa icuruzwa kandi n’ubuyobozi bubireba ntibugire icyo bubikoraho. Bakomeza bavuga ko hakenewe ko ubuyobozi bushyiramo imbaraga bukaba bwahashya iyi nzoga ikomeje kubabangamira.
Bitangazwa ko abamaze kuyinywaho iyo batayibonye n’ibiryo bidashobora kumanuka, bityo bakumva batayivaho uko byagenda kose. Mu minsi ishize ngo hari uwagonzwe n’ikinyabiziga ahita apfa biturutse ku kunywa Igisawasawa.
Umuyobozi w’akarere ka Nyabihu, Mukandayisenga Antoinette, yavuze ko bagiye gukurikirana aho ikibazo kiri bakaba bahana abakora iyo nzoga, ndetse n’ibindi biyobyabwenge muri rusange bikomeje guhungabanya umutekano w’abaturage bikaba byacika burundu.