Umuyobozi w’akarere ka Nyabihu Mukandayisenga Antoinette yakuyeho urujijo ku makuru y’urwibutso rwa Jenoside Yakorewe Abatutsi 1994 rwasenywe imbere y’akarere rukimurirwa mu busitani buri mu ruhande rw’iburyo mu marembo y’ibiro by’akarere ka Nyabihu.
Mu kiganiro yagiranye na Rwandatribune kuri uyu wa mbere tariki ya 19 Mata 2021 Umuyobozi w’akarere ka Nyabihu Mukandayisenga Antoinette yasobanuye impamvu yatumye bimura urwibutso(monument) rwa Jenocide yakorewe Abatutsi 1994 rwari rwatangiye kubakwa imbere y’ibiro by’akarere ( hafi y’idarapo rw’igihugu cy’u Rwanda n’iry’umuryango wa Afurika y’uburasirazuba) ikaza kwimurirwa Ku ruhande rw’iburyo ukinjira mu karere hafi n’ahari hateganijwe ko rwubakwa na Komite ya IBUKA ku rwego rw’akarere.
Mayor Mukandayise avuga ko baganiriye n’inzego z’umutekano na komite Nyobozi mu nama y’umutekano itaguye bihabwa umurongo impande zose zibyemeranijweho.
Yagize ati” Byakozwe na Komite Nyobozi yose iyoboye akarere n’inzego zikorana n’akarere hemezwa ko Monument yimurwa ikubakwa ahandi “.
Twagize umwanya wo kuganira na komite y’abahagarariye Umuryango w’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi 1994 ku rwego rw’akarere IBUKA yari yaragejeje ku karere umushinga wo kubaka uru rwibutso (Monument) imbere y’ahari Amabendera, ariko igihe ngo wari ugitangizwa muri Kanama 2020 twabonye ko ahari hagiye kubakwa ari ikibazo.
Mukandayisenga akomeza avuga ko bakimara kubona ko ahari kubaka uru rwibutso( Monument) ari imbere y’amadarapo bahise bihutira gusobanuza abandi bayobozi batandukanye mu karere barimo uhagararite Police y’u Rwanda mu karere( DPC), Uhagarariye CNLG mu turere twa Nyabihu na Rubavu na IBUKA bagaterana bagakora inama yanzuye ko barwimurira ku ruhande hafi aho muri metero zitagera kuri 7 uvuye aho rwari rugiye kubakwa Mbere.
Umuyobozi wa IBUKA Ku rwego rw’akarere ka Nyabihu , Juru Anastase, avuga ko Monument yo Ku Karere no muri Nyaruhonga, akagali ka Gasiza, zari zarateganijwe kubakwa ubwo hari kwibukwa Jenocide yakorewe Abatusi 1994 mu mwaka 2020 ariko ntizubakwe kubera ikibazo cya Covid-19 kandi ingengo y’imari yarateganijwe.
Kubibazo cy’uko basabwe guhagarika kubaka Monument imbere y’amabendera yari hafi gusozwa , Perezida wa IBUKA Juru, avuga ko habaye inama Irimo IBUKA , ushinzwe imiyoborere myiza n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’akarere hemezwa ko hakubakwa izo Monument uko ari ebyiri (2) iyo Ku karere n’iya Nyaruhonga.
Juru akomeza avuga ko Komite ya IBUKA yemeje ko Monument yo Ku karere yakubakwa ahari amabendera kuko ngo batigeze bamenya ko haba ikibazo baramutse bahubatse .
Yagize ati” Ibikorwa byo kubaka biri hafi gusozwa Komite ya IBUKA yagiriwe Inama n’inzego z’umutekano na Nyobozi y’akarere ko yakwimura Monument ntibangikanye n’amabendera. Komite ya IBUKA yahise ibishyira mu bikorwa yubakwa aho iherereye ubu hafi n’aho yari igiye kubakwa”.
Juru asoza avuga ko igikorwa cyo kwibuka uyu mwaka Ku nshuro ya 27 cyagenze neza, aho ngo babashije gushingura imibiri 12 yabobetse mu mirenge ya Mukamira, Jenda, Karago na Murinda ati” Twasuye inzibutso hagamijwe kureba uko zifashe hamwe n’icyazikorerwa.Twagiye mu mirenge itandukanye dushishikariza abaturage kwirinda ingengabitekerezo ya Jenocide “.
Nkundiye Eric Bertrand