Uruganda rwitwa Nyabihu potato Company rwafunguwe mu mwaka wa 2015 ruje gukemura ikibazo cy’abahinzi b’ibirayi bezaga umusaruro mwinshi ukabura isoko bagahora mu gihombo.Byari biteganyijwe ko rujya rwakira toni icyenda z’ibirayi ku munsi ariko abahinzi bavuga ko rutarenza toni enye mu kwezi,ibintu babona ko bitabakemuriye ikibazo cyo kubura aho bagemura umusaruro wabo.
Aba bahinzi barasaba ko uru ruganda rwakora rukakira umusaruro wabo wose w’ibirayi nk’uko bari babyijejwe.
Uru ruganda ngo rwubatswe bababwira ko rugiye gukemura ikibazo abahinzi bibirayi bagiraga cyo kweza byinshi bikabura isoko ,aho rwari ruje nk’igisubizo ahoabahinzi bazajya bagemura umwero wabo kuri urwo ruganda.
Aba bahinzi bavuga ko uru ruganda rutaranakemura 2% by’ibibazo rwabasanganye.Sekubanza Joseph Ni umuhinzi w’ibirayi muri aka karere.
yagize ati “uruganda ruza n’uburyo abahinzi barubwiwe n’uburyo bari baziko ruje gukemura ibibazo byobo bitandukanye n’ibyabaye(…) ntibyagezweho pe kuko baje bafite intego ko ruzakira Toni icyenda kumunsi ariko nta na rimwe rwigeze rubigeraho kuko abahinzi turacyahura n’ibihombo icyo twasaba ni uko rwakora nk’uko babitubwiraga rujya kuza tukabona isoko nk’uko twabyizejwe”
Mukandutiye Marceline nawe yagize ati “bakirwubaka bari baratwijejeko tugiye kweza ibirayi ntibyigere bibura isoko ariko uko bari barabitubwiye siko byagenze kuberako bashobora no kurangiza amezi abiri bataratubwira ngo tubahe umusaruro tukumva batubwira ngo nta mashini bafite zihagije cyangwa ngo babuze amasoko,ibyo rero byaduteye igihombo kuko nkajye nahinganga nka Toni ebyiri ariko ubu mfite ubushobozi bwo kuba nakweza Toni eshanu,mudufashe rukore nkuko babitwijeje.”
Umuyobozi w’uru ruganda rutunganya ibirayi rwa Nyabihu Nkusi Julius na we yemera ko uru ruganda koko rudakora nk’uko byari biteganyijwe.
Avuga ko uruganda rufite ikibazo cy’imashini badafite ariko ngo bamaze kuzitumiza hanze y’igihugu.
Yagize ati ”Hari imashini ebyiri tutari dufite zikamura amavuta gusa ubu twarazitumye hanze ntibizarenza mukwezi kwa 12 zitaraza ubwo rero nizihagera tuzatangira dukore nk’uko twari twabibijeje tubagurire umusaruro wabo.”
Nkusi akomeza vuga ko iki kibazo cy’imashini aricyo gituma bakira toni ebyiri z’ibirayi buri byumweru bibiri zikaba toni enye mu kwezi.uru ruganda rwakira ibyo birayi rukabikoramo amafiriti agurishwa ndetse abasha no kubikwa igihe kirekire atangiritse.
Usibye abahinzi bo mu karere ka Nyabihu,byari biteganyijwe ko n’abahinzi b’ibirayi bo mu karere ka Rubavu bagemura umusaruro kuri urwo ruganda.
UWIMANA Joselyne