Afurika ni umugabane wibasiwe n’abakoroni kuva mu ntamgiriro z’ikinyejana cya cumi n’icyenda, Nyamara bamwe mu banyafurika ntibishimiye ubwo bukoroni ndetse bafashe intwaro baraburwanya. Mu barwanYije abakoroni harimo abanyarwanda n’ubwo igihe cyageze bagatsindwa, muri bo harimo umugore w’umwami Rwabugili witwaga Muhumuza waje kwitwa Nyabingi. Munyemerere turebere hamwe amateka n’ibigwi by’umwamikazi Muhumuza Nyabingi.
Uyu Mugore wangaga abakoroni ku buryo bwose, yabaye icyamamare kugeza n’aho aba Rasta bamufashe nk’ikitegererezo ndetse bamugira imwe mu nkingi bagenderaho dore ko n’ifoto ye igaragara mu bimenyetso ndangamurage byabo. Yewe biranavugwa ko injyana ya Reggae yaba ikomoka ku njyana yakoreshwaga mu iteraniro rya Nyabingi.
Ubusanzwe uyu mugore w’umunyarwandakazi yari umwe mu bagore b’umwami Rwabugili nk’uko abivuze haruguru waje kugwa ku rugamba.
Nyuma yo gutanga kwa Rwabugili hakurikiyeho intambara yo kumusimbura birangira Musinga ari we wimye ingoma bityo Muhumuza watecyerezaga ko umuhungu we Ndungutse yari kuba umwami aba abaye umwanzi w’ubwami bwa Musinga. Musinga kandi yakiriye anakorana neza n’abakoroni b’abadage n’ubwo batatinze mu Rwanda bagasimburwa n’ababiligi batigeze bacana uwaka na Musinga ndetse bikarangira bumuciriye ishyanga.
Muhumuza we rero yanze abadage ndetse atangiza ubwigomeke bituma mu 1908 bamufata baramufunga nyuma y’imyaka ibiri aratoroka ahungira mu Ndorwa ahahoze ari mu Rwanda ariko ubu ni mu Bugande. Aka gace k’abakiga ubusanzwe imyimerere ishingiye kuri Nyabingi yari yarahashinze imizi bari abahinzi kandi ari abantu batakundaga ubwami bw’u Rwanda bityo Muhumuza n’umuhungu we ntibakunzwe ariko bize uko babana n’aba bantu.
Ni uko Muhumuza yigishijwe ibya Nyabingi aba abaye umugirwa atyo kandi kubera ko yari umunyabwenge, ajijutse kandi amenyereye iby’ubuyobozi yahise yigarurira imitima y’abayoboke ba Nyabingi ndetse n’abatware baho hantu ndetse bidatinze bivugwa ko umwuka wa Nyabingi wamutoranyije ahita aba Nyabingi atyo.
Aha rero yari amaze kubona amaboko yagombaga kumufasha mu ntambara yifuzaga kurwana. Aka gace kari hagati y’abakoroni batatu aribo badage mu Rwanda ababiligi muri Congo n’abongereza Uganda batangiye gutinya uyu mugore dore ko we yari yaramaze kubona ko abakoroni batagenzwa n’ibyiza mu gihe abandi bari bagisinziriye.
Uyu mugore yashinze umutwe w’ingabo kandi agaba igitero ku babiligi ariko bagikubita inshuro. Byatumye abakoroni bashyira hamwe bagaba igitero ku birindiro bye bivugwa ko imiryano yamaze amasaha 5 yose birangira ndetse na Muhumuza arashwe akaguru arafatwa bamujyana kumufungira Kampala muri Uganda aho bamwe bavuga ko yahapfiriye abandi bakavuga ko yaciwe umutwe ndetse hari n’abemeza ko umutwe we waba uba muri museum mu Bwongereza.
Abakoroni kandi babonye ko ingabo z’uyu mugore zitapfa guhagarara mu kubarwanya bahitamo guca iyo myemerere ya Nyabingi ndetse bakoresha cyane abamisiyoneri mu guca intege iyo myemerere ariko ntibabujije abagirwa n’abayoboke ba Nyabingi gukomeza kugerageza kurwana ndetse na Ndungutse umuhungu we yagabye igitero kiratsindwa na we arafatwa bituma abarwanyi ba Nyabingi bahunga bivugwa ko bahungiye muri Zimbabwe kandi ko ababakomokaho n’ubu bagihari haba Zimbabwe, mu Rwanda,Uganda na Congo. Bivugwa ko kandi Nyabingi agifite abayoboke cyane cyane mu gace kari hagati ya Uganda n’u Rwanda.
Aya mateka y’uyu mugore w’umunyarwandakazi warwanyije abakoroni rero yaramamaye hose ku isi bituma izina Nyabingi rimeyekana kugeza mu birwa bya Caraibe, Jamaica, ndetse na Amerika aho usanga nk’aba Rasta bamufata nk’intwari yabo.
Icyakora amateka ye ntiyigeze yitabwaho n’Abanyarwanda kuko bo bari bamuzi nk’umuntu wakoranaga n’imyuka mibi cyangwa se amashitani, bituma amateka ye atamenyekana, Nyamara byari ingenzi.
Yve UMUHOZA
RWANDATRIBUNE.COM