Mu gihe habura amasaha make ngo hashyirwe mu bikorwa by’inama idasanzwe y’Abaminisitiri yateranye ku wa Mbere tariki ya 21 Kamena, muri gare ya Nyabugogo abantu bari uruvunganzoka kuri uyu wa Kabiri bashaka uko basubira iwabo mu ntara byanatumye kubona imodoka kuri bamwe biba ingorabahizi.
Inama y’Abaminisitiri idasanzwe yateranye ejo ku wa Kabiri, nyuma y’ubwiyongere bukabije bw’icyorezo cya COVID-19 mu gihugu.
Imibare ya Minisiteri y’Ubuzima yerekana ko mu Rwanda ejo ku wa Mbere habonetse abarwayi bashya ba Koronavirusi 622 na batandatu bahitanwe na kiriya cyorezo.
Ni bwo bwa mbere kuva COVID-19 yagera mu Rwanda muri Werurwe umwaka ushize hari hagaragaye abantu 600 bayandura mu munsi umwe.
Umwanzuro wa kabiri w’Inama y’Abaminisitiri uvuga ko “Ingendo hagati y’Umujyi wa Kigali n’intara, ndetse n’ingendo hagati y’uturere tundi tw’igihugu zirabujijwe, kereka ku mpamvu za serivisi z’ubuzima cyangwa izindi serivisi z’ingenzi.”
Uyu mwanzuro ukomeza uvuga ko icyakora “imodoka zitwaye ibicuruzwa zemerewe kugenda mu turere twose, ariko ntizitware abantu barenze babiri.”
Iri bwiriza cyo kimwe n’izindi ngamba nshya zashyizweho n’Inama y’Abaminisitiri zizatangira gushyirwa mu bikorwa ku wa Gatatu tariki ya 23 Kamena.
Mbere y’amasaha make ngo ibyemezo bishya by’inama y’Abaminisitiri bishyirwe mu bikorwa, abatari bake mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri babyukiye i Nyabugogo kugira ngo babashe gusubira iwabo.
Abazindukiye i Nyabugogo bavugaga ko bashatse kugenda mbere y’uko gahunda ya “Guma mu Karere” itangira, bitewe n’uko imirimo bakora buri munsi ishingiye ku ngendo hagati y’Umujyi wa Kigali n’utundi turere.
Hari benshi banagaragaje impungenge z’uko ubwiyongere bwa COVID-19 bushobora gutuma igihugu kisubizwa muri Gahunda ya Guma mu Rugo mu gihe cya vuba, ikaba impamvu bahisemo gufata iya mbere bagasubira iwabo.
Abaturage bavuganye n’itangazamakuru bavuze ko kubera ubwinshi bw’abagenzi bari i Nyabugogo, hari benshi bashobora kubura imodoka zibatwara bityo bagasaba Leta kubafasha.