Mu Mudugu umwe wo mu Kagari ka Ndama mu Murenge wa Karangazi mu Karere ka Nyagatare, haravugwa impfu z’abantu babiri babonetse bitabya Imana ku munsi umwe.
Aba bantu babiri babonetse mu mpera z’icyumweru gishize tariki 08 Nyakanga 2022, babonetse mu Mugudu wa Akanyange muri aka Kagari ka Ndama.
Umwe muri aba bagabo babiri w’imyaka 28, bamusanze amanitse mu mugozi yapfuye, bikaba bikekwa ko yiyahuye mu gihe undi bikekea ko yishwe n’umuvandimwe we.
Nubwo iperereza ryahise ritangira, uyu muvandimwe wa nyakwigendera ukekwaho kumwivugana, arabihakana akavuga ko na we yiyahuye.
RWANDATRIBUNE.COM