Abaturiye umujyi wa Nyagatare no mu nkengero zawo barishimira ko batakibangamirwa n’inyamanswa zitwa ibitera kuko hari abarinzi babyo babibuza kwinjira mu baturage.
Umuturage wo mu mudugudu wa Mirama ya kabiri akaba n’umucuruzi w’imineke n’amandazi, Kamuriza Juliene, avuga ko mbere yabangamirwaga cyane kuko ibitera byamuteraga igihombo iyo yabaga atabibonye biza kuko ubundi igisubizo kwari ugukinga.
Agira ati “Ntabwo biheruka kuza hashyizweho ababikumira. Mbere byandiraga imineke n’amandazi mu gihe ntabibonye ngo mpite nkinga ariko ubu ntakibazo”.
Muri uyu Mudugudu hari aho bise mu rw’ibitera nk’ahantu byakundaga kuba cyane. Nsabimana Jean Felix, avuga ko uretse konera abaturage no guterura inkono ku ziko ngo n’abanyuraga mu muhanda bikoreye imineke cyangwa amandazi byarabibamburaga ariko ubu ngo babonye agahenge.
Yagize ati “Ibitera byoneraga abantu n’uwasize ibiryo cyangwa indi myaka iribwa mu gipangu ugasanga birabijyanye n’abantu banyura aha bikoreye nk’imineke bikabibaka nyine byari bibangamye cyane”.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare, Gasana Stephen, avuga ko ku bufatanye na RDB, hashyizweho abarinzi b’ibitera ku buryo babibuza kwinjira mu baturage mu gihe hagishakwa igisubizo kirambye.
Ati “Twashatse abantu babikumira babibuza gusohoka muri ririya shyamba kugira ngo bijye mu baturage n’umuturage ubonye byasohotse ashobora guhamagara abo bantu, bafite telefone n’impuzankano wamubona ukamwibwira ariko turimo gushaka igisubizo kirambye cya ziriya nyamanswa”.
Kigalitoday dukesha aya makuru ikomeza ivuga ko uretse muri Pariki y’Akagera, ibitera binagaragara mu ishyamba ry’ibiti by’imikinga rikikije umugezi w’Umuvumba.
Florentine Icyitegetse
Rwandatribune.com