Umuturage witwa Dawidi BASANGIRA utuye muri santere ya Mimuli mu karere ka Nyagatare aravuga ko uwari umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mimuli Emmanuel BANDORA bari baturanye, isake ye yagiye gutorera mu rugo rwe ibuze amuca ibihumbi 10, yaje kuboneka nyuma y’icyumweru arayitwara, ntiyamusubiza amafaranga ye.
Abaturage bazi iby’iki kibazo baganiriye na Flash Tv barabyemeza bagasaba ko yarenganurwa.
Ubusanzwe ngo inkoko za Gitifu Bandora zari zisanzwe zitorera mu rugo rwa Basangira, nyuma ngo nibwo isake imwe muri zo yaje kubura bafata Basangira bakeka ko ariwe wayibye ndetse anashyikirizwa inzego z’umutekano.
Ibi byaje gutuma Basangira atanga amafaranga y’ikiguzi cy’inkoko(10,000) n’ubwo atari we wari wayibye kugirango arekurwe. Abaturanyi ba Basangira bavuga ko nyuma y’iminsi baje kubona amakuru ko ya Nkonko ya Gitifu yabonetse, ari naho basangira yatangiye kurega uyu muyobozi gusa kugeza n’ubu bitaragira icyo bitanga.
Basangira Dawidi usanzwe akora umwuga w’ubukarani, avuga ko ikibazo cy’akarengane ke yakigejeje ku basenateri basuye uyu murenge abasaba ko yasubizwa amafaranga ye , gusa ngo kugeza n’ubu yategereje amafaranga ye araheba.
Emmanuel BANDORA wari umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mimuli kuri ubu bimuriye mu murenge wa Kiyombe aravuga ko yamurihishije inkoko ye nk’ibisanzwe, ngo kuba yarabonetse nyuma ntacyo abivugaho.