Akarere ka Nyagatare kaje ku mwanya wa mbere mu kwesa Imigo ya 2021-2022, aho ifite amanota 81,64 %, mu gihe Akarere ka Burera kaje ku mwanya wa nyuma gafite amanota 61,2%.
Ni imibare yatangajwe kuri uyu wa Kabiri tariki 28 Gashyantare 2023 mu gikorwa cyo gusoza Inama y’Igihugu y’Umushyikirano yabaga ku nshuro ya 18.
Uko Uturere twakurikiranye mu kwesa Imihigo, byatangajwe na Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente.
Yavuze ko mu Turere dutandatu twa mbere, twagaragaje guhiganwa cyane kuko twagiye turushanwa amanota atarenze 2,5%.
Akarere ka Nyagatare kaje ku mwanya wa mbere, gakurikirwa n’aka Huye gafite amanota 80,97%, hagakurikiraho Rulindo ifite amanota 79,8%, Akarere ka Kane kakaba aka Nyaruguru gafite amanota 79,5%, aka gatanu kakaba ari Rwamagana ifite amanota 79,5%, aka gatandatu kakaba aka Rusizi n’amanota 79,2%.
Naho Akarere ka Ruhango kaza ku mwanya wa Karindwi gafite amanota 79,1%, hagakurikiraho aka Gatsibo ka munani gafite amanota 79%, Kamonyi iza ku mwanya wa cyenda ifite amanota 79,0%, Akarere ka Ngoma kaza ku mwanya wa cumi gafite amanota 79%.
RWANDATRIBUNE.COM