Ku mugoroba w’ejo nibwo Umupolisi muto witwa Jean Baptiste Munyeshyaka wari uzwi ku izina ry’irihimbano rya Rwatubyaye yagiye gusura umugore utuye mu Murenge wa Nyagatare, akagali ka Bushoga umudugudu wa Cyonyo mu Karere ka Nyagatare atashye asubiye mu kigo ngo atangira kumva atameze neza ndetse aza guhita apfa bitunguranye.
Uyu mu Polisi yari yagiye kusura umugore wibana ariko wigeze kuba afite umugabo. Amakuru avuga ko umugabo yahoranye nawe yari umupolisi, ariko nawe akaba yarapfuye akenyutse, ndetse hakaba hari amakuru avuga ko hari n’undi nawe wabanye nawe agapfa. Amakuru avuga ko uyu mugore yakiriye umushyitsi we (Munyeshyaka) wari wamusuye nawe bikaba bikekwa ko yazize amarozi.
N’ubwo bitaramenyekana niba urupfu rwa Munyeshyaka rufite icyo rupfana n’ibyo yakirijwe n’uwo yari yasuye amakuru avuga ko nyuma y’uko Munyeshyaka apfuye Polisi yahise igota urugo rw’uwo mugore ndetse n’izindi ngo baturanye.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba yatangaje ko koko uyu mupolisi yaraye apfuye amarabira ariko atakwemeza ko ari amarozi ibi bizemezwa na muganga. Gusa yatubwiye ko ari mu nama atari bubashe kutuvugisha umwanya.
Ni inkuru ya umuryango.rw