Urukiko rwisumbuye rwa Nyamagabe rwahamije icyaha cy’ubwicanyi abagabo babiri bishe umugabo wacururizaga mu kabari ko mu Kagari ka Murambi, Umurenge wa Kaduha, Akarere ka Nyamagabe, rubakatira gufungwa burundu.
Ni icyemezo cyasomwe tariki 02/09/2022, mu rubanza Ubushinjacyaha bwari bukurikiranyemo abagabo babiri icyaha cy’ubwicanyi.
Iki cyaha cy’ubwicanyi bakaba baragikoze tariki ya 09/08/2022 saa tatu z’ijoro, mu Mudugudu wa Kasemanyana, Akagari ka Murambi, Umurenge wa Kaduha, Akarere ka Nyamagabe.
Ubwo basangaga umugabo witwa IYAMUREMYE Jean Baptiste mu kabari arimo gucuruza inzoga, bamusabye ko abaha inzoga y’urwagwa abahakanira ababwira ko ntayihari ariko hari iyitwa AGASUSURUKO ipfundikiye, nibwo batangiraga kumwiyenzaho, umwe yafashe IYAMUREMYE naho mugenzi we amukubita ivide ahita agwa hasi ndetse arongera afata igice k’iryo vide akimujomba mu ijosi no mu gatuza ahita apfa.
Bushingiye ku ngingo ya 107 y’itegeko N⁰ 68/2018 ryo kuwa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, Ubushinjacyaha bwari bwasabiye abaregwa igifungo cya Burundu ari nacyo urukiko rwabahanishije.
RWANDATRIBUNE.COM