Nk’uko Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Akagari ka Karambo, Valens Rukundo yabitangarije KT Radio dukesha iyi nkuru, uyu mugabo yafashwe ku manywa yo ku wa gatatu itariki ya 16 Nzeri 2020.
Ati “Ubu ari ku bitaro bya Kigeme.Ntabwo ibizubizo bya nyabyo birasohoka ngo byemeze ko aribyo.
Ibivugwa nuko uyu mugabo yafashe ku ngufu umuntu ufite ubumuga bwo mu mutwe.Yamusanze aho yari aragiye kuko inka bajyaga bayimusohorera akagenda akayiragira.Aho niho yamusanze.N’umuntu watabaje ababonye,bahita bamufata.
Uyu mugabo we avuga ko ari umugore we.Nta kintu apfa gusubiza aba acecetse.”
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’inama y’igihugu y’abafite ubumuga,Emmanuel Ndayisaba we avuga ko bagiye kubikurikirana byanaba ngombwa uyu mukobwa agashakirwa umwunganizi kugira ngo uyu mugabo nahamwa n’icyaha abihanire bikanabera abandi urugero ko abafite ubumuga badakwiriye guhohoterwa.
Ati “Akenshi abantu bafite ubumuga kuriya nuko bahohoterwa kuko aba atabivuga cyangwa ngo abashe kwihagararaho.Ni ikintu kibi cyane,umuntu nk’uwo utazi kwifatira icyemezo ntabwo wavuga ngo yabaye umugore wawe kubera ko yafashwe.
Ni ukubikurikirana tugashaka n’umwavoka ahubwo.Naho ubundi iyo tutabimenye ibintu barabizinzika kuko iyo tubimenye ntabwo tubireka.”
Kugeza ubu ngo ibisubizo byo kwa muganga bibyemeza ntibirasohoka, ariko uyu mugabo agifatwa ngo yavuze ko atamufashe ku ngufu kuko ngo ari umugore we. Umukobwa we ntacyo abivugaho kuko n’ubusanzwe aba acecetse.
Uyu mugabo aramutse ahamwe n’icyaha cyo gusambanya ku gahato uyu mukobwa ufite ubumuga ashobora gukatirwa igifungo cy’imyaka 15 ariko itageze kuri 20 n’ihazabu ya FRW atari munsi ya miliyoni imwe ariko atageze kuri miliyoni 2.
ubwanditsi