Abari bari kubaka urwibutso rwa Jenoside yakorewe abatutsi , ruherereye mu karere ka Nyamasheke mu murenge wa Gihombo bagwiriwe n’urukuta babiri barapfa, abandi 8 barakomereka.
Ibi byabaye mu masaha y’igitondo cyo kuri uyu wa 2 Ukwakira ahagana saa 10:30 nk’uko byatangajwe n’Umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke , Muhayeyezu Joseph Desire.
Yagize ati “Tukimara kumenya ayo makuru twahise tujya kureba abo bantu ngo dutabare ku gihe abagwiriwe n’uwo mukingo dusanga itaka ryabatwikiriye. Mu bantu 10 twakuyemo twasanze babiri muri bo bapfuye, abandi 8 na bo barembye bahise bajyanwa ku bitaro bya Mugonero kugira ngo bitabweho n’abaganga”.
Ngo n’umukingo warumaze iminsi ukorwaho n’abatari bake kuko wakorwagaho n’abagera kuri 81 ariko byabaye Hari abakozi 41 nkuko byatangajwe n’Umuyobozi w’agateganyo w’Akarere ka Nyamasheke
Umuyobozi w’Agateganyo w’Akarere ka Nyamasheke avuga ko uyu mukingo wari usanzwe ukorwaho n’abakozi 81 ariko ko ibi byago byabaye hari abakozi 41.
Niyonkuru Florentine