AYATEKE STAR Company Ltd ni company ikwirakwiza amazi hirya no hino mu gihugu, abakozi bayo bakorera mu karere ka Nyamasheke baratabaza bavuga ko bakora batagira amasezerano y’akazi, ko nugerageje kubibaza yirukanwa cyangwa agakora nta mutekano afite , agakorera mu cyuka cy’ubwoba kandi bigatuma badatangirwa imisanzu mu kigo cy’ubwishingizi mu Rwanda.
Abakozi bavuganye na Rwandatribune.com batashatse ko imyirondoro yabo itangazwa babwiye umunyamakuru ko bafite impungenge z’uburyo bakora batagira amasezerano y’akazi yanditse, ko nugerageje kubibaza yirukanwa cyangwa agakorera mu cyuka cy’ubwoba, ko badashobora kubona ibigenerwa umukozi wese wemewe n’amategeko.
Bavuga kandi ko batabasha no gusaba inguzanyo muri banki nk’uko abandi bakozi basanzwe basaba inguzanyo mu bigo by’imari bifashishije amasezerano y’akazi. Aba bo banagaragaza ko badatangirwa imisanzu mu kigo cy’ubwishingizi mu Rwanda.
Bagize bati:”Nta muntu ufite amasezerano y’akazi yanditse, tumaze imyaka irenga umwe tutagira amasezerano yanditse, kuko dukorera ku masezerano y’igeragezwa mu by’ukuri nta burenganzira tuba dufite twemerewe n’amategeko,nkubu nta bwishingizi muri RSSB dutangirwa,ujya mu kazi utazi icyo uzahembwa, niyo ubajije bakubwira ko uzabimenya uhembwe, n’abagerageje kubaza amasezerano y’akazi yanditse bamwe barirukanywe abandi baba bakorana ubwoba .”
Bakomeje bavuga ko badashobora kubona idene mu bigo by’imari kubera batagira amasezerano y’akazi yanditse, bavuga ko abagerageje kubibaza birukanwe ,bagiye muri RSSB basanga nta misanzu batangiwe babajijwe amasezerano y’akazi yanditse barayabura,bakavuga ko bagize impungenge zuko company ihagaritswe batagira icyo babona nk’abakozi bemewe n’amategeko.
Umuyobozi ushinzwe abakozi muri AYATEKE STAR company LtD witwa Nsengiyumva Noèl yabwiye Rwandatribune.com ko atemera ibyo aba bakozi bavuga ,avuga ko icyakora bafite abakozi babafasha b anyakabyizi batagira amasezerano y’akazi yanditse,ariko akongera akivuguruza akavuga ko hari abakozi bakorera ku masezerano y’akazi yigerageza bashobora gukora igihe kirenze amazi atatu mu gihe umukoresha ataraboneka ngo asinye ayo masezerano. Akomeza avuga ko abakozi batateganyirijwe bakwiye kujya kumureba agasuzuma ikibazo cyabo.
Yagize ati: “Babeshye nta mukozi dukoresha adafite contract n’utayifite ni uwarangije igihe cy’igeragenzwa akaba ataramara ukwezi akora nta masezerano afite, ubwo umukoresha yaba ataraboneka ngo asinye, ikaba yatinda gusinywa ariko ntiyarenza ukwezi .”
Itegeko no 66/2018 ryo kuwa 30/08/2018 mu ngingo yaryo ya 11 agace ka kane rivuga ko amasezerano y’umurimo ashobora kuba yanditse cyangwa atanditse ,ariko na none iyi ngingo ikomeza ivuga ko amasezerano y’umurimo atanditse adashobora kurenza iminsi mirongo icyenda.
Ingingo ya 39 y’iri tegeko igaragaza inshingano z’umukoresha nko mu gace kayo ka 1 kavuga ko umukoresha atanga amasezerano y’umurimo ku mukozi kandi umukozi agahabwa kopi yayo ,naho agace ka 6 k’iyi ngingo kavuga ko umukoresha ashyira umukozi mu bwiteganyirize no kumutangira imisanzu mu kigo cy’ubwiteganyirize bw’abakozi mu Rwanda.
Mucunguzi obed
Rwanda Tribune.com