Abatuye mu karere ka Nyamasheke babarirwa mu bice byo mu gishanga, bafite impungenge ko nabo bashobora gusenyerwaho amazu nkuko byagenze kuri bagenzi babo bo mu mujyi wa Kigali, ngo kuko abenshi nta n’ibyemezo by’ubutaka bafite, n’ababifite ngo byanditseho ubuhinzi kandi bahatuye.
Uyu muturage wo mu murenge wa Kanjongo utiifuje ko amazina ye atangazwa yabwiye Rwandatribune.com ati«ntuye hano mu kagari ka Kibogora aho bigeze, kuvuga ko ari mu gishanga, nyamara nyuma baje gutanga ibyangombwa by’ubutaka kuri bamwe, n’abyo byanditseho ko ari ubuhinzi.
Yakomeje avuga ati “Badusabye gukosoza ibyemezo birimo amakosa nyamara banga kubikosora ngo babigire Iby ‘institute. Yakomeje agira ati «abenshi ntabyemezo by’ubutaka bafite. »
N’aho Karemera wo mu kagari ka Kirambo we yavuze ko batewe impungenge n’ibyo bumva bigirirwa bagenzi babo batuye mu bishanga, bibaza niba ataribo batahiwe, ngo dore ko aha hantu hari amazu y’ubucuruzi nta muntu n’umwe ufite icyemezo cy’ubutaka.
Ati« mu minsi ishize hari abantu bakuwe mu ngo zabo bajyanwa mu mashuri bavuga ko aho batuye hashobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga.ibyo rero byaduteye impungenge ko natwe dushobora gusenyerwa nta nteguza duhawe.
Mukasabo Applonie ni umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke, yabwiye Rwandatribune.com ko nta muturage n’umwe, ufite icyemezo cy’ubutaka utuye hariya mu gishanga.
Aho yagize ati«abo baturage bose batuye muri kariya gace, bari mu gishanga. Turacyateganya uburyo bwiza bwo kubimura ,tunategura aho bazimukira hazima. Abajijwe niba bose bazubakirwa yavuze ko bazafashwa kubona aho bimukira.
Agira ati«tuzubakira bamwe batishoboye, nitumara kubona aho kubatuza haboneye.
Umunyamakuru yamubajije ku kibazo cy ‘abakuwe mungo zabo bakajya gucumbikirwa mu mashuri.
Yagize ati«nibyo hari imiryango yimuwe, icumbikirwa n ‘abaturanyi, abandi bacumbikirwa mu mashuri, ariko n’abari bari mu mashuri bajyanywe mu baturanyi babo,aho kumanywa birirwa bakora mu ngo zabo bagataha mu icumbi, ngo kuko ntawemerewe kurara muri ayo mazu avugwa ko ari mu manegeka.
Abajijwe iherezo ry’aba baturage bacumbikiwe na bagenzi babo, umuyobozi w’akarere yavuze ko bari gutegura aho bazabubakira, bafatanije n’abaturage mu miganda.
Nubwo aba baturage batuye mu gishanga ntabyemezo by’ubutaka bafite umuyobozi w’akarere aremeza ko bazimurwa kandi bagahabwa ingurane z’ibyabo .
Louis Masengesho