Kuri uyu munsi tariki ya 21 Ugushyingo 2023 Abaturage baherewe telefoni kuri site ya Kanjongo ni abo muri uyu murenge hamwe nabo muwa Macuba, Karambi na Nyabitekeri ho mu Karere ka Nyamasheke nibwo umuyobozi mukuru wa Airtel Rwanda witwa Emmanuel Hammez uyobora yatangaje kumugaragaro ko Abanyarwanda bafite amahirwe menshi yo kubona telefoni ikora neza kandi ihendutse bagiye guha abanyarwanda.
Ubwo yahabwaga umwanya ngo agire icyo ageza kubaturage bari bitabiriye uyu muhango wo guhabwa telephone, yasabye abantu bose kutazacikanwa n’amahirwe yo kugura iriya telefoni irimo kugura amafaranga y’uRwanda angana n’ibihumbi makumyabiri (20000Frws) ariko nanone akabizeza ko telefoni zihari ku buryo buhagije ko buri wese ufite ubushobozi bwo kuyigura kazayihabwa nta kabuza.
Yagize Ati:”kugeza ubu Abanyarwanda barenga miliyoni eshanu bakoresha umurongo wa Airtel. Ni umurongo benshi bashima ko uhendutse kandi ufite murandasi yihuta cyane”. Yakomeje agira ati:”Mu rwego rwo gufasha abaturage kumenya ikoranabuhanga, u Rwanda rwashyizeho gahunda y’Intore mu ikoranabuhanga”.
Muri uyu muhango Bwana Guverineri Lambert Dushimimana uyobora Intara y’Uburengerazuba yatangaje ko ku bufatanye na Airtel Rwanda hari gahunda ya kuzaha abaturage ayobora telefoni 280,000.
Ibi byabashije gushimisha abaturage batuye muri iyi Ntara ubwo bagezwagaho iyi gahunda ya Connect Rwanda igamije ko Abanyarwanda miliyoni 1.2 bazaba batunze telefoni zigezweho ku bufatanye na Airtel Rwanda.
Guverineri Lambert Dushimimana yasabye abatuye Intara y’Uburengerazuba kutazagurisha ziriya telefoni kubera ko bazihawe ngo zitume bashobora no gusaba serivisi za Leta bakoresheje ikoranabuhanga.
Yagize Ati: ” u Rwanda rurifuza kugira umuturage ufite uburyo bwo gusesengura amakuru atayabariwe ngo yumve impuha, akabikora akoresheje telefoni ye bwite”.
Asoza ashimira cyane Airtel Rwanda yaje kunganira Leta mu kugeza ikoranabuhanga ku baturage bose b’uRwanda.
Umuyobozi muri Minisiteri y’ikoranabuhanga witwa Golden Karema avuga ko akamaro ka smart phone ari no gukora ubucuruzi.
Yasabye abaturage kumenya ko ziriya telefoni ari umutungo w’umuryango, ko n’abana bakwiye kwemererwa kuyikoresha ntibe iya Papa cyangwa iya Mama gusa.
Muhayeyezu Joseph Desire uyobora Akarere ka Nyamasheke avuga ko abaturage bangana na 12% ari bo bafite telefoni muri rusange.
Yunzemo ko bizeye ko binyuze muri gahunda ya Airtel Rwanda na Minisiteri y’ikoranabuhanga, umubare w’abaturage batunze telefoni zigezweho uziyongera.