Akarere ka Nyamasheke ni kamwe m’uturere turindwi (7)tugize intara y’iburengerazuba kayobowe n’umuyobozi w’agateganyo kuko uwakayoboraga yegujwe n’inama njyanama kubera imikorere idahwitse.
Bamwe mu baturage ba Nyamasheke, bavuga ko hari ibikorwa byinshi bari bemerewe n’umuyobozi w’akarere wegujwe Mukamasabo Appolonie batabonye, bakaba bifuza ko umuyobozi mushya uzatorwa yazabyibandaho kugirango bave mubwingunge ndetse n’ubukene bwugarije akarere kabo.
Umuturage witwa Habyarimana juvenal,ukorera kuri centre ya Tyazo yabwiye Rwandatribune.com ko bifuza ko umuyobozi mushya yazabafasha kubona imihanda ihuza imirenge yose y’akarere uko ari 15 ,akabafasha kubona gare ijyanye n’igihe ndetse hakimurwa n’isoko rya Kirambo kuko riri ahantu hashobora gushyira ubuzima bw’abaturage mu kaga.
Yagize ati”dufite gare nubwo ari ntoya haramutse hari amafaranga twakubakirwa indi,dukeneye imihanda idufasha kugeza umusaruro ku isoko, niyo mpamvu dusaba umuyobozi wazatorwa ko mubyo yazibandaho ibyo bikorwa remezo byaba iby’imbere”
Uwitwa Kanakuze Annoncitha ukorera mu murenge wa Nyabitekeri we yabwiye Rwandatribune ko bakeneye umuyobozi wabafasha gutuma bava mu bukene, Akarere ka Nyamasheke kamazemo imyaka myinshi kandi akanarwanya ruswa ikomeje kuyogoza akarere .
Yagize ati”Nyamasheke ni akarere gakennye cyane niyo mpamvu nifuza ko umuyobozi twazabona yazadufasha kuva kuri ruriya rutonde tumazeho igihe kirenga imyaka umunani, ko turi abakene cyane kandi duhinga tukeza, ariko tukabura amasoko kuko nta mihanda iduhuza n’amasoko tugira cyangwa ngo tugire n’amasoko agezweho twajyanamo umusaruro twabonye, ikindi kandi nkabaturanye n’ikiyaga nta bashoramari tubona ku buryo bakubaka ayo masoko cyangwa ngo bubake n’amahoteri yadufasha kugurisha ibyo tweza ,umuyobozi mushya rero twifuza ni uzadufasha kureshya abashoramari ndetse agakemura n’ibyo bibazo tumaranye igihe.”
Naho Mukaleta Marie wo mu murenge wa Kanjongo yabwiye Rwandatribune ko umuyobozi bakeneye akwiye kwita kukurwanya icyenewabo kiri mu gutanga ibyangombwa mu makoperative yo gucuruza umucanga ndetse no gutanga imirimo ya Leta bikunda kugaragara muri aka karere.
Yagize ati”muri aka karere hakunze kugaragara ikibazo cy’ikenewabo mu gutanga ibyangombwa ku makoperative acukura akanacuruza umucanga ,ndetse hanaboneka cyane ikenewabo mu gutanga akazi ka leta turifuza ko rero umuyobizi mushya yazihatira gukemura ibi bibazo.”
Umuyobozi w’akarere ka Nyamasheke w’agateganyo Muhayeyezu Joseph Desire yabwiye Rwandatribune ko ibyo bikorwa byose abaturage bavuga byari byarateganyijwe gukorwa ariko imbogamizi ikaba yarabaye ingengo y’imari kandi ko nabo nk’abayobozi kandi bakaba abaturage bako karere nabo babikeneye ko igihe na perezida wa Repubulika yabasuraga bamugararije ibyo bibazo bafite mubikorwa remezo ko ari imbogamizi ku iterambere ry’akarere.
Yagize ati”iyo mihanda abaturage bifuza natwe turayikeneye ,twamaze gukora inyigo kumihanda minini yahuza imirenge abaturage bakifashisha bageza umusaruro wabo kw’isoko ikibazo twagize n’ ingengo y’imari ,hakozwe imihanda yihutirwa yadufasha mumutekano no kugera kubuvuzi ,isoko rya kirambo koko riri mugishanga twagiranye ibiganiro n’abacuruzi bo mu kirambo icya mbere kwari ukubanza ukuganira nabo ko rikwiye kwimuka .”
Akarere ka Nyamasheke ni akarere gakunda kugaragaramo abaturage bafite imibereho mibi ,abaturage bakwa ruswa, abayobozi batanga serivise mbi ndetse n’abana bagwingiye.
Umwaka wa 2022 igihe perezida wa repubulika yasuraga aka karere yabigarutseho ,akangurira abaturage kujya bagaragaza abayobozi babaka ruswa .
Yagize ati”Mujye mubyanga cyangwa mubitubwire, ni abanyabwoba, iyo bamenyekanye biraboneka.”
Perezida Kagame icyo gihe yavuze ko hari abantu bagora abaturage bitwaza kubabwira ngo nibatekereze kandi ntacyo bafite ati “Genda utekereze, aratekereza ariko ntafite aho avana, uwo ni umuco ugomba gucika.”
Perezida Kagame yanasabye abaturage kudatinya kugaragaza ababaha serivisi mbi, ati “Ntimugatinye, iyo twabamenye bajya ku murongo, bahengera bihishe bagahimbira ku banyantege nke, nta ruswa, nta bituga”.
Mucunguzi obed.