Ubushakashatsi bwakozwe n’Umuryango Mpuzamahanga ushinzwe kurwanya akarengane na ruswa ishami ry’u Rwanda Transparency International Rwanda bwerekanye ko Akarere ka Nyamasheke ariko karimo ruswa yo ku rwego rwo hejuru mu nzego z’ibanze.
Ibi byagaragajwe n’ubushakashatsi bwagaragajwe kuri uyu wa 27 ukwakira 2023 mu byavuye mu dusanduku bwakorewe mu turere 11 turimo Nyaruguru, Huye, Nyamagabe na Kamonyi mu Majyepfo; Kayonza mu Burasirazuba; Burera, Musanze na Gicumbi mu Majyaruguru hakiyongeraho Rubavu, Nyabihu na Nyamasheke mu Ntara y’Iburengerazuba.
Ubu bushakashatsi bwerekanye ko akarere ka Nyamasheke ariko gafite ibipimo biri hejuru bya ruswa ndetse no mu byerekeye uko abaturage bishimira serivisi biri hasi ni mu gihe abasabwe ruswa muri aka karere bagera kuri 32,18%.
Hakurikiraho Kayonza (28%); Musanze (23,55%); Rubavu( 22, 22%) mu gihe Nyabihu ifite 20, Uturere twa Huye na Nyaruguru dufite ibipimo biri hasi 11,75% na 7,81%.
Uretse ruswa y’amafaranga hanasabwe ruswa ishingiye ku gitsina; nko mu Karere ka Rubavu abagera kuri 7,6% berekanye ko bahuye nayo.
Mu bijyanye n’uko abaturage bishimira serivisi mu nzego z’imirenge, Nyabihu ifite ibipimo byo hejuru (80,77%) igakurikirwa na Huye (72,54%); Nyamasheke (68,83%); Nyaruguru (67,44%) na Rubavu (58,62%).
Mu byagaragajwe mw’itangwa rya serivisi harimo kutakirwa neza bikorwa ku bakene ndetse ku bafite ubumuga,harino kubura ababaha serivisi ndetse no kutamenya imitangirwe ya serivisi naho bayihererwa,ubuyobozi bukaba bwagiriwe inama yo kwigisha abaturage.
Mukarukundo Odette umuhuzabikorwa w’umushinga ugamije kwakira ibibazo by’abaturage ukabagira inama muri Transparency International Rwanda,yavuze ko muri rusange abaturage bagaragaje ko banyuzwe n’uko bahabwa serivisi ku kigero cya 70% na 20% basabwe ruswa.
Ati’’Ibyavuye mu dusanduku twashyizwe mu mirenge byagaragaje ko abaturage bahawe serivisi ku kigero cy 70% ndetse hari na 20% bagaragaje ko batswe ruswa naho muri rusange akarere ka Nyamasheke niko kaje inyuma mu kudatanga serivisi neza ndetse na ruswairi hejuru’’
Umuyobozi ushinzwe imiyoborere myiza mu karere ka Rubavu,Uwajeneza Jeanette yavuze ko bagiye kwegera abaturage n’abayobozi b’inzego z’ibanze babaganirize ku mitangire ya serivisi.
Ati’’Imibare twabonye ntabwo ishimishije kuko hari imirenge yagaragaye ko iri inyuma mu mitangire ya serivisi ku baturage ndetse hagaragaramo na ruswa,nk’ubuyobozi tugiye kumanuka tuganirize abaturage ariko tunaganirize inzego zihakorera ku mitangire ya serivisi’’.
Yakomeje avuga ko batatunguwe kuko imirenge ya Busasamana na Mudende isanzwe irimo ibibazo byanatumye bamwe bahanwa kubera kudatanga serivisi.
Kuza imbere muri ruswa n’imitangire ya serivisi ku karere ka Nyamasheke byatunguranye kuko ibyegeranyo byaherukaga byerekanaga ko Rubavu ariyo yahoraga kw’isonga ,kuri iyi nshuro kakaba karasubiye inyuma ho 2%.
Abaturage ba Nyamasheke ntibahwema kugaragaza ko ubuyobozi muri aka karere bwa munzwe na ruswa cyane muri gahunda zifasha abantu kwikura m’ubukene nka Girinka aho udafite ikiswe ikiziriko atayihabwa muri vup udatanze icyiswe amazi y’ikaramu nawe adahabwa imirimo y’amaboko ibi bya ruswa perezida wa repubulika y’u Rwanda nyakubahwa Paul Kagame akaba yari yanabigarutseho mu mwaka wa 2022 igihe yasuraga aka karere .
Nyamasheke kakaba ari akarere ka mbere m’uturere dufite abaturage benshi bakennye mu Rwanda.
Mucunguzi obed .
Rwandatribune.com