Nyuma y’uko inteko nshingamategeko y’u Rwanda umutwe w’abadepite usohoye indangabihe y’uko intumwa za rubanda zizasura uturere ,abaturage batuye mu murenge wa Kanjongo no mu nkengero zawo batunda cyangwa se barema isoko rya Kirambo ngo biteguye gutuma izo ntumwa zabo.
Aba baturage bategeranyije ubwuzu gutuma Intumwa za Rubanda ziri bubasure kuri bagenzi babo ku kibazo bifuza ko bagakwiye kwicara maze bakiga ikibazo cyerekeranye n’ibiciro biri hejuru ku biribwa bakenera buri munsi harimo : ibijumba, imyumbati, ibishyimbo n’umuceri.
Abaturage baganiriye na Rwandatribune.com bayitangarije byinshi
Uyu yitwa Havugiyaremye Peter ucuruza ama unite ya telefoni yabwiye Rwandatribune.com ati “inzara itumereye nabi kubera ibiciro by’ibiribwa biri hejuru, izi ntumwa zacu niziza rero icyo tuzihutira kubatuma ni ukubasaba ko bazicara na bagenzi babo basize i Kigali bakaganira kuri iki kibazo kandi bagafata umwanzuro utuma tubona ibyo Kurya.
Naho uwitwa Bikorimana Félecien yabwiye Rwandatribune.com ko Yifuza ko aba badepite bazabatuma kuri bagenzi babo bakazabavuganira mu guhindura amategeko agena imisoro ku biribwa bakenera buri munsi.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke Madame Mukamasabo Appolonie aganira na Rwandatribune.com kuri iki kibazo.
Yagize ati “ntabwo iki kibazo tukizi kuko abo baturage ntacyo batugejejeho, akomeza avuga ko abaturage ba Nyamasheke nta kibazo bafite ku biribwa ngo kuko ari abahinzi beza ibigori, ibijumba n’ibindi kandi ko nta misoro ihanitse iri kuri ibi biribwa.
Abajijwe niba hari ibibazo abaturage bashobora kubaza intumwa zabo ntibabibaze abayobozi babegereye yasubije ko umuturage afite uburenganzira busesuye bwo kubaza umuyobozi wese ashaka, ngo ikindi kandi n’ubwo yaba Umuyobozi w’Akarere cg Umudepite bose icyo baharanira ari ukugira ngo umuturage atekane kandi atere imbere kuko twese dukorera umuturage”
Nkuko biteganywa n’itegeko nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ryo muri 2003 nk’uko ryahinduwe 2015 riteganya ko intumwa za rubanda zifite inshingano zo kugenzura ibikorwa bya guverinoma, gutora amategeko no kugira Leta inama.
Twabibutsa ko uyu murenge wa Kanjongo uzasurwa n’intumwa za rubanda kuwa 13/01/2020.
Habumugisha Vincent