Kuwa 09 Mutarama 2020 nibwo umwana w’umukobwa w’imyaka 12 yavuze ko yasambanyijwe n’umuturanyi we amutegeye mu nzira ubwo bari bamutumye.
Ise w’uyu mwana tutari butangaze imyirondoroye ku mpamvu zo kurinda ejo hazaza h’uyu mwana yabwiye rwandatribune.com ko akimara kubimenya yihutiye gutanga ikirego ku rwego rw’igihugu rushinzwe ubugenzacyaha sitasiyo ya Kanjongo maze abamwakiriye bakamusaba kubanza kujyana umwana kwa muganga ngo harebwe ibimenyetso bihamya ko yasambanyijwe.
Uyu mubyeyi ngo yaraye agenda ajyana umwana kwa muganga none ubu akaba amaze iminsi irenga ibiri atarasubira mu rugo rwe kuko icyemezo cya muganga yatumwe n’ubugenzacyaha sitasiyo ya Kanjongo yagiye gushaka atarakibona.
Yagize ati “kuwa 09 Mutarama 2020 umwana wanjye namutumye kugura umunyu, ahura n’umusore wari ugiye gusenga maze aramuhamagara amushyira mu nzu, nibwo batangiraga kurwana kugeza ubwo amukuyemo imyenda amaze kumusambanya arahuruza, naje kujya ku kigo nderabuzima ngo bamuvure nabo banyohereza ku bitaro bikuru bya Kibogora, mbere yo kujyayo nyura kuri RIB sitasiyo ya Kanjongo ngiye gutanga ikirego bambwirako bazacyakira ari uko babonye icyemezo cya muganga.
Ati ndababaye kuko banze kundenganura ubu maze iminsi ibiri nshumbika mu bitaro ngo ndebe ko nabona icyemezo bantumye.”
Amabwiriza avuga ko iyo urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha rushyikirijwe ikirego cyo gusambanya umwana arirwo rugomba kumwijyanira kwa muganga mu rwego rwo gukusanya ibimenyetso bishinja n’ibishinjura.
Uyu mubyeyi yakomeje avuga ko abayobozi bo mu nzego z’umudugudu uwamusambanyirije umwana atuyemo zamutereranye zikanga gufata uwo musore wamufatiye umwana kandi aribo bahuruye. Aha yavugaga ushinzwe umutekano n’umukuru w’umudugudu.
Kuri iki kibazo twagerageje kuvugisha kuri telefone umuyobozi ushinzwe umutekano mu mudugudu ntbibyadukundira,duhamagaye umukuru w’umudugudu nawe ntiyayifata.
Itegeko no 027/ 2019 ryo kuwa 19/09/2019 ryerekeranye n’imiburanishirize y’imanza z’inshinjabyaha mu Rwanda riteganya ko umuntu uwari we wese ashobora gufata umuntu uri gukora icyaha cyangwa amaze kugikora akamushyikiriza ubugenzacyaha.
Umuvugizi w’urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha Umuhoza Marie Michelle yabwiye rwandatribune.com ko ubugenzacyaha budashobora gutuma uwahohotewe icyemezo cya mugaga.
Yagize ati :”Ubugenzacyaha nibwo bufite inshingano zo gushaka ibimenyetso bishinja n ‘ibishinjura. ”
Itegeko ryerekeranye n’imiburanishirize y’imanza zishinjabyaha riteganya ko gufungwa ari amaburakindi ariko ko mu gihe ukekwa ko yakoze icyaha hari ibimenyetso bifatika byerekana ko ukekwa ko yakoze icyaha ashobora gufungwa mbere y’urubanza.
HABUMUGISHA Vincent