Mu minsi ishize Rwandatribune.com twabagejejeho inkuru ivuga ko abarema cyangwa abajya guhahira mu isoko rya Kirambo, riherereye mu Karere ka Nyamasheke, mu murenge wa Kanjongo , akagali ka Kiyoga binubira ko ritimurwa vuba nk’uko bari babyemerewe n’ubuyobozi bwabo.
Tubasezeranya ko igihe ubuyobozi bw’akarere ka Nyamasheke bwemeye kugira icyo bubivugaho tuzakibatangariza ,ubuyobozi bw’akarere bwagize icyo bubivugaho .
umuyobozi w’agateganyo w’akarere ka Nyamasheke Mutuyeyezu Joseph Desire yabwiye Rwandatribune ko ashishikariza abacururiza mu isoko rya Kirambo gushaka uburyo nabo bakimura ibikorwa byabo kuko igihe kigeze ngo nabikorera bagire uruhare mubibakorerwa ko leta yabafasha kwishyura abaturage bakimurwa ahabonetse ikibanza cyimurirwamo iryo soko,kandi ko nk’akarere nabo bakubaka isoko ry’abaturage.
Yagize ati: ikibanza twarakibonye, kwimura abantu bisigaye bihenze ,birazwi ko isoko rya Kirambo riri mu gishanga, turashaka kugirana ibiganiro n’abahacururiza tugakangurira abacuruzi gushaka uburyo bimura ibikorwa byabo ,kuko ahari amaneke n’ isoko rya Kirambo ririmo ,turifuza gukura ibikorwa mu gishanga ngo tukibungabunge niyo mpamvu igihe kigeze nabikorera bakagira inshingano zikomeye bagafata iya mbere mukwimura ibikorwa byabo natwe nk’akarere tukubaka isoko ry’abaturage.”
Umuyobozi w’akarere ka Nyamasheke avuze ibi nyuma yuko abacururiza kuri iyi santere bifuza ko leta yabagurira ubutaka bimuriraho ibikorwa byabo ariko ukurikije ibyo uyu muyobozi yavuze bigaragara ko kwimura iri soko bigifite igihe kinini kubera kubura ubushobozi bwo kwishyura ubutaka ryimukiraho.
Akarere ka Nyamasheke kari m’uturere tugifite ibikorwa remezo bidahagije cyane amasoko agezweho kuko mu mirenge cumi n’itanu igize ako karere bafite isoko rimwe gusa rigezweho riherereye m’umurenge wa Macuba rya Rugari.
Mucunguzi Obed