Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 21 Mata 2020 mu murenge wa Rangiro, Akagari ka Gakenke, Umudugudu wa Rwasa, Mu karere ka Nyamasheke, umugabo witwa Harerimana Eric ufite imyaka 37 y’amavuko n’umugore we Nyirahabimana Immaculée ufite imyaka 25 basanzwe bapfuye.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Rangiro avuga ko amakuru bayamenye bayabwiwe n’umwana mukuru muri uwo muryango wabyutse agasanga se amanitse mu ruganiriro na nyina yapfiriye mu cyumba.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Rangiro Nabagize Justine yabwiye Radio Isangano rwandatribune.com ikesha iyi nkuru ko aya makuru y’urupfu rw’abo baturage yamenyekanye mu gitondo ubwo umwana wabo w’imyaka 7 yabyukaga yagera mu ruganiriro agasanga se amanitse.
Yagize ati:” Nibyo koko mu murenge wa Rangiro haravugwa urupfu rw’umugabo ndetse n’umugore we gusa amakuru y’uko umwe yishe undi yakwemezwa n’urwego rw’ubugenzacyaha.
Byamenyekanye ubwo umwana mukuru wabo yabyukaga agasanga se amanitse mu ruganiriro yihutira kujya gutabaza nyina ageze mu cyumba nawe asanga araryamye, yihutira kujya gutabaza kwa nyirakuru kuko bari baturanye ngo baze barebe ibyabaye”.
Gitifu wa Rangiro avuga ko nta makimbirane adasanzwe bari bafitanye, nkuko n’abaturanyi babo babivuga.Akomeza avuga ko urupfu rwabo rwatunguye abantu.
Ba nyakwigendera bari bafitanye abana batatu,umukuru muri bo yari afite imyaka irindwi y’amavuko.
Ku cyumweru, Umugabo witwa Ngendahimana Léonidas w’imyaka 63 y’amavuko wo mu Murenge wa Rwabicuma mu Karere ka Nyanza yavuzweho kwica umugore yari yarinjiye witwa Nabigize Delia w’imyaka 35 na we agahita yiyahura akoresheje umugozi.
Ubuyobozi bw’inzego z’ibanze mu karere ka Nyanza zavuze ko Ngendahimana Léonidas yari yarinjiriye uwo mugore witwa Nabagize Delia w’imyaka 35 y’amavuko amusanze mu Mudugudu wa Murambi mu Kagari ka Runga.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’amajyepfo, CIP Twajamahoro Sylvestre, yatangaje ko amakuru y’ibanze yamenyekanye yemeza ko abo bombi bari baratandukanye nabo bari barashakanye noneho bakajya basurana bagakorana imibonano mpuzabitsina.
Ati “Ayo makuru ni yo ariko uriya mugore yari yaratandukanye n’umugabo we byemewe n’amategeko ndetse n’uriya mugabo yaratandukanye n’umugore we. Kuko bari abaturanyi bajyaga basurana bakaryamana noneho buri umwe agataha iwe.”
Ku Cyumweru nibwo umugore yasuye Ngendahimana nkuko byari bisanzwe ariko bigeze ahagana 18h00 abaturanyi bagira amakenga babonye adasohotse bituma bajya kureba basanga bombi bapfuye.
Ndacyayisenga Jerome