Umukerarugendo ukomoka mu gihugu cya Australie witwa Robert Nenzinger w’imyaka 72 y’amavuko, yarohamye mu Kivu yagiye koga ari kumwe na bagenzi be 6.
Amakuru avuga ko uyu mugabo yarohamye mu mazi ari kumwe na bagenzi 6
Byabaye ku isaha ya saa kumi n’imwe z’umugoroba (17h00) ku wa Gatanu taliki 28 Nyakanga 2023, mu Mudugudu wa Gikuyu, Akagali ka Ninzi, Umurenge wa Kagano.
Mukamasabo Apolonie umuyobozi w’Akare ka Nyamasheke yabwiye UMUSEKE ko ayo makuru ari yo.
Ati “Saa mbiri z’umugoroba, hamenyekanye amakuru y’urupfu rw’umunyamahanga witwa Robert NENZINGER, yagiye koga mu Kivu ahagana saa kumi n’imwe z’umugoroba (17h00), ari kumwe na bagenzi be 6, hanyuma aza kurohama.”
Bariya bakerarugendo bogeraga mu gice kiri inyuma ya Paroisse ya Nyamasheke, mu Mudugudu wa Gikuyu, Akagali ka Ninzi, Umurenge wa Kagano.
Umuyobozi w’akarere ka Nyamasheke yakomeje abwira UMUSEKE ko uriya mugabo yari mu itsinda ry’abakerarugendo 19 abfite ubwenegihugu butandukanye, baje mu Rwanda ku wa Mbere tariki 24 Nyakanga 2023, ku mpamvu z’ubufatanye basanganywe na Paroisse ya Nyamasheke, na Karlau yo muri Autriche.
Ati “Baje mu Rwanda ku wa Mbere, delegation y’abantu 19 bafite ubwenegihugu butandukanye, baje kubera ubufatanye basanganywe na Paroisse ya Nyamasheke na Karlau yo muri Autriche/Austria. Bacumbikiwe muri Paroisse Nyamasheke.”
Ubuyobozi bw’Akarere ngo bwaje kujya ku Bitaro bukimenya amakuru, bujya gusaba ko umurambo wa nyakwigendera usuzumwa.