Umuyobozi w’urwunge rw’amashuri rwa Muramba Bimenyimana Bernard kuwa 16/12/2019 yafashwe n’urwego rw’ubugenzacyaha acyekwaho gusambanya umwana w’imyaka 19 akaba n’umunyeshuri wiga mu kigo ayobora.
Abaturage bavuganye na Rwandatribune.com ariko batifuje ko amazina yabo atangazwa, bayitangarije ko uyu muyobozi w’ikigo yafashwe nyuma y’uko bari basanzwe bamukeka ko abasambanyiriza abana.
Bwana Kwibuka Jean Damascene ni umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Macuba w’agateganyo akaba anashinzwe uburezi muri uwo murenge, yabwiye Rwandatribune.com ko uyu Bimenyimana yatawe muri yombi kuwa mbere.
Yagize ati”ku wa mbere mu masaha ya mbere ya saa sita, uyu Bimenyimana yagiye ku kigo aza kuhasangwa n’umunyeshuri we amubwira ko aje gufata indangamanota maze amusanga mu biro bye imvura iguye barakinga.
Uyu mwana w’umukobwa yavuze ko yakinze kubera ko yasanze directeur(umuyobozi w’ishuri) yarwaye maze yabona imvura iguye akanga kumusiga kandi arembye.
Uyu muyobozi akomeza avuga ko uyu muyobozi w’ishuri asanzwe afite ikibazo cy’umuvuduko w’amaraso (hyper tension) ko akeka ko ariyo yari yamufashe.
Yakomeje avuga ko aya makuru nawe yayahawe n’umunyamabanga w’iki kigo ko asanze umuyobozi w’ishuri yikingiranye mu biro bye kandi ko yanze gukingura.
Byamusabye kubibwira gitifu w’akagali ka Rugali na Dasso ngo bajye kureba impamvu adakingura maze nabo bahageze umuyobozi w’ishuri yanga gukingura bahamagara police bakinguye basanga ari kumwe n’uwo mwana kandi ko basanze uwo mwana afite imyaka cumi n’icyenda ibindi byo kumusambanya ko byakemezwa na muganga.
Gusa uyu muyobozi w’ishuri ucyekwa akaba acumbikiwe n’urwego rw’ubugenzacyaha (RIB) station ya Kanjongo”.
Umuvugizi w’ubugenzacyaha Umuhoza Michelle yemeje aya makuru ko uyu muyobozi w’ikigo acumbikiwe kuri station ya RIB ya kanjongo gusa yirinze kugira icyo avuga ku byerekeranye n’umwana ucyekwa ko yafashwe ku ngufu ko yaba atwite ndetse n’imyaka afite ko bizagaragara mu iperereza riri gukorwa.
Twabibutsa ko uyu Bimenyimana Bernard ucyekwaho gufata ku ngufu umunyeshuri we asanzwe ari na perezida wa SACCO y’umurenge wa Kirimbi.
Uyu muyobozi w’ikigo afashwe nyuma yuko ubugenzacyaha butangarije ko butazihanganira abagabo basambanya abana.
Habumugisha Vincent