Ingurube yorowe n’umuryango wo mu Mudugudu wa Maseka mu Kagari ka Kibogora mu Murenge wa Kanjongo mu Karere ka Nyamasheke, yariye umwana w’uyu muryango iramwica.
Uyu mwana witwa Izere Ineza Willo Queen w’imyaka itatu n’igice akaba mwene Nzayikorera Emmanuel na Nyirantibarikure Claudine, yishwe n’ingurube mu ijoro ryo kuri uyu wa Mbere tariki 28 Ugushyingo 2022.
Yishwe n’ingurube, yamuriye umutwe n’akaboko ahita yitaba Imana, aho iri tungo ryamusanze mu nzu aho yari yasizwe n’ababyeyi be bari bagiye ku kazi.
Abaturanyi b’uyu muryango, bavuga ko iyi ngurube yacitse ikiraro cyayo, igahita ijya mu nzu igasanga aho uyu mwana yari ari, ikamurya.
Aya makuru yemejwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kanjongo, Kanyogote Juvenal wavuze ko bamenye aya makuru ahagana saa mbiri n’igice.
Yagize ati “Umwana nyine yari mu nzu, iwabo bari bamusize mu nzu kuko batunze ingurube, iza kwinjira mu nzu imusanga mu cyumba yari arimo, imurya ukuboko imurya n’umutwe.”
Uyu muyobozi avuga ko umurambo wa nyakwigendera wajyanywe ku Bitaro bya Kibogora.
Avuga ko bakoranye inama n’abaturage bo muri aka gace, bakabagira inama ko mu gihe ababyeyi bafite abana, igihe badahari bajya babasiga mu baturanyi.
RWANDATRIBUNE.COM
Mbanje kwihanganisha ababyeyi b’uyu mwana.Biragaragara ko nta muntu wasigaranye n’aka kana.Ingurube nayo yali ishonje cyane batayigaburiye.Bituma irya umwana.Twibuke ko n’abantu bajya barya abana babo iyo bashonje.Bible irabihamya muli Amaganya 4:10.Historian w’umuyahudi witwaga Josephus,mu gitabo cye kitwa The Jewish war,yanditse umugore wariye umwana we igihe abasirikare b’aba Roma bagotaga umujyi wa Yeruzalemu mu mwaka wa 70.Gusa nkuko Yesaya 11:6-8 havuga,mu isi nshya izaba paradizo dusoma muli Petero wa kabili igice cya 3,umurongo wa 13,nta nyamaswa izongera kurya abantu.