Inzego zishinzwe umutekano zishe zirashe umugabo wishe ababyeyi be bo mu Murenge wa Kanjongo mu Karere ka Nyamasheke, ubwo yageragezaga gutoroka, zigahita zimumishamo amasasu.
Iyicwa ry’uyu mugabo ryabaye kuri uyu wa Kabiri ubwo yari ajyanywe na RIB aho yakoreye icyaha kugira ngo yerekane inkota yakoresheje yica abababyeyi be bombi bishwe mu mpera z’icyumweru gishize.
Ubwo bari bamaze kurenga agasantere k’ubucuruzi ka Kajamiro, uyu mugabo ngo yavuye mu modoka y’inzego z’umutekano atangira kwiruka ashaka gutoroka, abari bamurinze ngo bamukubise amasasu abiri rimwe ryo ku kuguru n’irindi ryo mu mutwe, ahita apfa.
Bikimara kuba ngo abaturage benshi bari bashungereye baje kumureba kuko bari bamenye amakuru ko uyu mugabo aza kuzanwa, ngo bahise basakuriza icya rimwe, bamwe bakoma amashyi abandi barasakuza bishimye ko iyo nkoramaraso na yo yishwe.
Umwe mu babibonye yagize ati “Bamwe bakomye amashyi, abandi bavuza induru, abandi batangira gushima Imana, buri wese akora ikimubangukiye.”
Uyu mugabo yishwe nyuma y’iminsi micye afatiwe mu gasantere mu gasantere ka Karambi gaherereye mu Kagari ka Karengera mu Murenge wa Kirimbi, ari na ho yari yatorokeye akimara kwica ababyeyi be.
Mu muhango wo guherekeza ababyeyi be, bamwe mu baturage barimo n’abavandimwe b’uyu wishe ababyeyi be, bavugaga ko bifuz ako uyu muvandimwe wabo na we yicwa nubwo mu Rwanda havuyeho igihano cy’urupfu.
Mu Rwanda hakunze kumvikana iyicwa ry’ababa bakekwaho ibyaha nk’ibi bikomeye by’ubwicanyi bw’indengakamere aho Polisi y’u Rwanda ivuga ko baba bashatse gutoroka cyangwa bakarwanya inzego na zo zikitabara zikabarasa.
RWANDATRIBUNE.COM
Buriya ni sawa ijisho rihorewe irindi