Abakorera ku santere ya Kirambo batanga serivise zo gucuruza ama unite ya telefone na serivice zo kohereza amafaranga no kuyabikuza kuri telefone zigendanwa bisanzwe bizwi ku izina rya Mobile Money bamaze amezi atanu basabye njyanama y’akarere ka Nyamasheke kubagabanyirizwa ingano y’umusoro bakwa wiswe uw’isuku rusange.
Kuwa 09 nyakanga 2019 nibwo aba bacuruzi bandikiye Njyanama y’akarere ka Nyamasheke bayisaba ko bagabanyirizwa umusoro bakwa ku kwezi wiswe uw’isuku rusange aho basanzwe basora buri kwezi amafaranga ibihumbi bitatu.
Aba bavuga ko uyu musoro udashingiye ku gishoro bafite kuko utandukanye hagendewe ku duce tunyuranye abakora ubu bucuruzi baherereyemo aho bavuga ko hari n’abasoreshwa amafaranga igihumbi kimwe ku kwezi .
Mu ibaruwa na rwandatribune. Com ifitiye kopi aba bacuruzi basaba komite Njyanama y’akarere ka Nyamasheke ko bagabanyirizwa ingano y’umusoro ukava Kumafaranga ibihumbi bitatu ugashyirwa kumafaranga igihumbi kimwe kuko ariyo bafitiye ubushobozi.
Uwitwa Nyiramana Claudine ukorera kuri santere ya Kirambo yavuze ko amafaranga bacibwa ari menshi ko kuyabona bigoye.
Ati “Ducibwa buri kwezi amafaranga ibihumbi bitatu y’umusoro wiswe uw ‘isuku rusange kuyabona biragoye twifuza ko yagabannywa kuko twanandikiye Njyanama y ‘akarere tuyisaba kutugabanyiriza. ”
Uwamahoro Teddy ukorera ku kizimba cya Kirehe m’umurenge wa Macuba yavuze ko we asora igihumbi kandi ngo nacyo kukibona ni ikibazo.
Yagize ati “Njye nsora amafaranga igihumbi ku kwezi y’umusoro w’isuku rusange ariko nayo kuyabona biragoye bitewe n’aho dukorera bayagabanyije byadufasha. ”
Musabyimana Dionise we arataka avuga ko uyu musoro umaze no kubamaraho igishoro.
Yagize ati “Uyu musoro twarawubuze ku buryo n’igishoro twagikozemo ngo twishyure ibihano baduciye, nkanjye narayabuze bantwara umutaka nkusubizwa ntanze amafaranga ibihumbi icumi, twasabye ko bawugabanya kuko ntitugishoboye kuwishyura. ”
Umuyobozi wa komite ya Njyanama y’akarere ka Nyamasheke Dr Telesphore Ndabamenye mu butumwa bugufi bwa telefoni ngendanwa yabwiye rwandatribune .com ko iki kibazo kirimo kuvugutirwa umuti”.
Yanditse ati: “Ubusabe bwabo bwaraje ariko twasabye abatekinisiye b’akarere bashinzwe imisoro ko bajya kuri terrain bakareba aho bakorera hose ikibazo ku kindi noneho bakazaduha raporo izadufasha guhuza ibyo basaba na tarif z’imisoro zisanzwe zihari, ubwo bizongera byigwe mu nama ya komisiyo y ‘ubukungu y ‘ukwezi kwa kabiri 2020 abo bakozi bamaze gukusanya amakuru, tuzabyihutisha turebe icyabafasha gutuma bakora neza kandi nzagumya mbikurikirane nimva muri Konje ”
Aba bacuruzi bishyuzwa uyu musoro mu gihe akarere katigeze gateganya aho ubu bucuruzi bukorerwa nk’uko abandi bacuruza usanga bafite isoko bakoreramo cyangwa se ibitara bubakiwe. usanga bakorera ku mbaraza z’amaduka cyangwa mu nkengero z’umuhanda ku buryo isaha ku isaha banirukanwa aho bateretse utumeza twabo.
HABUMUGISHA Vincent