Ubushinjacyaha burasabira igihano cyo kwambura uburenganzira bari bafite mu gihugu abayoboke b’idini ya Islam baregwa ibyaha by’iterabwoba ku nyungu z’idini, bwasabiye kandi igihano cyo gufungwa burundu no kwambura uburenganzira abaregwa bari bafite mu gihugu kuko busanga ibyaha bubarega bibahama.
Urugereko rwihariye rushinzwe kuburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya imipaka ruri I Nyanza mu Majyepfo y’u Rwanda rwapfundikiye urubanza ruregwamo abayoboke b’idini ya Islam ibyaha birimo icyo gukora iterabwoba ku nyungu z’idini.
Ubushinjacyaha buravuga ko ibyo byaha bubarega bibahama bisunze ingingo z’amategeko, buremeza ko bose bari mu ishyirahamwe ryitwa HIZB-UT-TAHRIR kandi bose bafatanywe ibitabo birenze bitatu (Ubushinjacyaha bwabyeretse urukiko) buvuga ko ibyo bitabo byarimo amatwara yiryo shyirahamwe.
Umwunganizi wa Nizeyimana Yazid, Me Napoleon Munyeshema yahise yaka ijambo avuga ko kuzanwa kw’ibitabo nk’ibimenyetso nta gishya ko ahubwo byari kuba bishya iyo Ubushinjacyaha buza bwerekana ko abaregwa bari bafite amakarita, amabendera n’ibindi birango ry’ishyirahamwe naho ibitabo byatanzwe n’umuryango utari uwa Leta wemewe na RGB bityo Ubushinjacyaha ntibutinze urubanza.
Ubushinjacyaha bwongeye gufata ijambo bwavuze ko kuba hataje ibyo ubwunganizi buvuga nta gishya, uhagarariye Ubushinjacyaha ati “Ntabwo tugomba kuzana ibyo ashaka ahubwo ntiyiregure kubyo twazanye.”
Ubushinjacyaha bwakomeje buvuga ko habaye inama nkuru y’umuryango w’Abayisilamu yari yahuje inzego za Leta n’ubuyobozi bwa Islam mu Rwanda, hafatirwamo imyanzuro ko nta muntu n’umwe wemerewe gutangira amasomo y’idini mungo ko nababikoraga babihagarika, iyo myanzuro yafashwe mu mwaka wa 2016, ubushinjacyaha bukemeza ko inyigisho zatangirwaga kwa Yazid Nizeyimana zari zigamije ubutagondwa.
Me Napoleon Munyeshema wunganira Yazid yangeyeho ko ibyo Ubushinjacyaha burega umukiliya we nta bimenyetso bufite Ati“Ntabwo HIZB-UT- TAHRIR ari umutwe w’iterabwoba kuko utarwanya ahubwo wigisha amategeko ya Islam n’ay’intumwa y’Imana.”
Me Napoleon yakomeje avuga ko uwo yunganira nta ngabo, nta nambara yakoresheje kandi abo bari kumwe ari abaturage basanzwe kuburyo batashobora guhirika ubutegetsi bw’u Rwanda kuko bwubakitse neza.
Ati“Nta gikorwa cy’intarambara Yazid nunganira yakoze niba yarasomye kuri internet ntibigize icyaha kuko yasomye ashaka gusobanukirwa Islam birushijeho.”
Me Mbonyimpaye Elias wunganira Kabengera Abdallah, Uwimana Justin Omar, Nizeyimana Yazid na Rumanzi Amran yavuze ko abo yunganira batigeze bajya muri HIZB-UT- TAHRIR ari naho ikibazo nyamukuru kiri.
Yavuze ko batashatse guhirika ubutegetsi kuko nta ntambara bigeze bakoresha bityo nta n’icyaha bakoze kandi ko ibitabo Ubushinjacyaha bugaragaza bivuga kubyerekeranye n’imyemerere y’Idini ya Islam.
Me Kadage Laban wunganira Amran Rumanzi nawe yavuze ko umukiliya we nta cyaha yakoze kandi ko Ubushinjacyaha bwamureze nta bimenyetso bifatika bufite.
Abaregwa bose bahawe ijambo, basabye kugirwa abere ngo kuko nta cyaha bakoze basabye urukiko guca imanza bashingiye ku bimenyetso bifatika nkuko umukuru w’igihugu cy’u Rwanda Kagame Paul yabibasabye ubwo yatangizaga Umwaka w’ubucamanza.
Urukiko rwapfundikiye urubanza ruvuga ko ruzasomwa taliki ya 20/1/2022.
Bose bamaze igihe kirenga imyaka ibiri n’igice bafungiye muri gereza ya Mageragere baregwa ibyaha byo gushaka guhirika ubutegetsi buriho cyangwa kugirira nabi Perezida wa Repubulika, gutera ubwoba ku nyungu z’idini n’icyaha cyo gucura umugambi w’ubwinjiracyaha.
Uwineza Adeline