Mu Ukuboza 2019 rwandatribune.com yabagejejeho inkuru ivuga ku umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kibirizi ho mu karere ka Nyanza waregwaga gutanga ubuhamya bubeshya ku rupfu rw’abantu bane bazize Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwandamu w’i1994 bo muri uwo murenge mu kagari ka Mbuye n’ibura ry’imibiri yabo nyuma y’uko iyo mibiri iboneste mu rugo rwa Musabyuwera Madelena muri Nyakanga 2018 maze iyo mibiri iza kujyanwa ku biro by’umurenge wa Kibirizi mu buryo bwo kuyibika neza hagamijwe kuzayishyingura mu cyubahiro mu irimbi ry’abazize Jenoside rya Nyanza.
ku itariki ya 30 Nyakanga nibwo habaye urubanza ruburanisha abakekwaho kugira uruhare mu rupfu rw’abo bantu bane ndetse no kudatanga amakuru y’aho iyo mibiri iherereye ngo ishyingurwe mu cyubahiro kandi bari babizi.Uru rubanza rwaregwagamo Musabyuwera Madelene n’umuhungu we Kayihura Casiyani.Aba bivugwako bagize uruhare rutaziguye mu rupfu rw’abo bantu no kumenya aho imibir yabo iri kubera ko intandaro y’ifatwa ry’aba ni intonganya zabaye hagati y’Kayihura na mushiki we aho barakaranyije maze mu burakari bwinshi Kayihura akabwira mushikiwe ko nawe yamwica akamugereka ku bana ba Disi Didasi(Ise w’abana babiri mu mibiri ine yaseznwe mu bwiherero bwo kwa Musabyuwera ariwe nyina wa Kayihura watonganaga na mushiki we)
Mu rubanza,basanze mu mibiri ine bazanye hasigaye umwe
Muri uru rubanza rwari rufite nimero RP/GEN/00004/2018/Tb Busasamana rwaciwe ku wa 30 Nyakanga 2018 abantu batunguwe n’uko uyu muyobozi yumvikanye ahakana ko nta mibiri yavanywe muri uwo musarane keretse umubiri umwe wonyine byatumye abafitanye isano na banyakwigera bahita basaba ko bahabwa uburenganzira bwo kujya kureba aho bari barashyize imibiri y’ababo kubiro by’Umurenge wa Kibirizi aho bakubiswe n’inkuba yogusanga ya mibiri ntayigihari kandi bari barindiye ko igihe cyateganijwe kigera ngo babaherekeze mu rwibutso rusange.
Ibi bikaba byaratumye abaregwaga kugira uruhare muri jenoside yakorewe abatutsi 1994 uruhare rwa bo rutagaragara ahubwo bagizwe abere barafungurwa.
Iri bura ry’imibiri itatu ryatumye abaregwaga bagirwa abere kuko ibimenyetso byari byatanzwe n’ubushinjacyaha bitari byuzuye.Ku ruhande rw’abahagarariye inyungu z’abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 aribwo ubushinjacyaha bwafashe iki cyemezo nk’ubutabera butuzuye.
Abarezwe mu rubanza baregwamo kudatanga amakuru no kurigisa iyi mibiri ntibitabye
hari ku wa 31 ukuboza 2019 ni bwo abagombaga kwitaba ubutabera mu’urubanza rw’ifungwa n’ifungurwa byagateganyo ahari hahamagajwe Musabuwera na Kayihura bagombaga kuburana ntibahagaragaye ni mugihe bisanzwe bizwi ko iyo umuntu yafunguwe byagategano aba agomba kwitaba mugihe cyose ubutabera bumukeneye byagaragayeko aba bo icyemezo cy’ubutabera kitabareba.
Ibiro bishinzwe iperereza mu Rwanda RIB yatangije iperereza ku ibura ry’imibiri yakuwe mu musarane wa Musabyuwera madelene ikajyanwa ku biro by’umurenge wa Kibirizi .
Bwana Habineza jean baptiste ari hanze kuko yatanze ingwate y’Inzu iherereye Kanombe mu mugi wa Kigali ndetse akaba yaranatanze umwishingizi.
Mu makuru dufitiye gihamya ni uko raporo akarere ka Nyanza katanze igaragaza ko imiriyavanywe mumusarane wa Musabyuwera ari imibiri y’abantu bane(4)umuntu akibaza aho imiri 3 irengera mu gihe bwana Habineza avuga ko hari umubiri umwe.
Uyu munyamabanga Nshingwabikorwa yimuwe mu murenge wa Kibirizi ajyanwa mu Murenge wa Mukingo,iyi mirenge yombi ikaba iri mu karere ka Nyanza.
Aphrodis KAMBALE