Kuri uyu wa mbere, tariki ya 04 Ukuboza 2023, imiryango ibihumbi 20 yo mu karere ka Nyanza mu ntara y’amajyepfo, yahawe telefone zigezweho (Smart Phone) zizabafasha guhindura ubuzima bwabo, mu rwego rwo kwiteza imbere hifashishijwe ikoranabuhanga.
Ni igikorwa cyatekerejwe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika aho ku bufatanye na Sosiyete y’Itumanaho izwi nka Airtel Rwanda, ndetse na Ministeri y’Ikoranabuhanga no guhanga udushya , bashyizeho gahunda ya Connect Rwanda2 hagamijwe gukwirakwiza telefoni zigezweho (Smart phones ) ku giciro kidakanganye, aho buri munyarwanda agomba guhabwa iyo telefoni akishyura ibihumbi makumyabiri gusa by’amafaranga y’u Rwanda (20.000 frw).
Karema Gordon, ni umuyobozi mukuru muri Minisiteri y’Ikoranabuhanga no guhanga udushya wibukije abaturage ko telefone bahawe ari izo kubafasha muri gahunda nyinshi zabo harimo kumenya amakuru mu buzima bwabo bwa buri munsi, yaba mu buhinzi n’ ubworozi, iteganyagihe, ibiciro ku masoko ndetse no kongera ubumenyi ku banyeshuri biga n’abasoza amasomo yabo n’ibindi.
Yagize ati “ Iyi telefone ihawe umuryango wose, ntihazagire uvuga ngo ni iye wenyine mu muryango ahubwo buri wese agomba kuyigiraho uruhare kucyo yaba ashaka gukora cyose gifitiye inyungu umuryango, nko kujya ku irembo, gukora ubushakashatsi nko ku banyeshuri mu gihe bategura cyangwa banoza amasomo yabo.”
Umukuru w’intara y’Amajyepfo, Kayitesi Alice, nawe witabiriye iki gikorwa, yasabye abaturage bahawe telefone kuzifata neza birinda kuzigurisha kuko baba batatiriye igihango bafitanye na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame wabitekereje none bikaba bishyizwe mu bikorwa.
Yagize ati ” Baturage beza, izo telefoni muhawe muzikesha ‘ Inshuti yanyu’ , Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame, wabitekereje none bikaba bishyizwe mu bikorwa. Bityo rero, ntabwo ari izo kugurisha ahubwo mugomba kuzikoresha mu iterambere ryanyu mu muryango.”
Indrajeet Singh ni Umuyobozi ushinzwe ubucuruzi muri Sosiyete ya Airtel Rwanda, yavuze ko muri gahunda ya Connect Rwanda2 bazakomeza gufatanya na Leta mu kurushaho kuzamura itumanaho rigezweho mu gihugu.
Yagize ati :”Muri gahunda ya Connect Rwanda2 , tuzakomeza gufatanya na Leta y’u Rwanda kuzamura itumanaho rigezweho mu baturage bose kandi mu buryo butabagoye kubera imiyoborere myiza.”
Indrajeet Singh yakomeje avuga ko gahunda bafite ari iyo kugeza ku banyarwanda miliyoni imwe n’ibihumbi magana abiri (1.200.000) telefone zigezweho kandi ko igihe bizagaragara ko hari izindi zikenewe bazongera umubare wazo.
Yagize ati ” Ubushobozi turabufite, bityo rero nibigaragara ko hari izindi zikenewe mu baturage tuzongera umubare wazo ariko buri munyarwanda ukeneye telefoni igezweho ayibone.”
Nayigiziki Florien na Mukashyaka Bélancille bo mu murenge wa Busasamana ni bamwe mu baturage baganiriye na Rwandatribune.com bavuze ko bishimiye izo telefoni bahawe kandi ko bagiye kuzifata neza, bakazibyaza umusaruro aho kuzigurisha nk’uko bamwe babitekereza.
Nayigiziki Florien yagize ati” Njyewe mbyungukiyemo cyane kubera ko nari maze amezi agera muri atanu nta telefoni ngira none ngo nayigurisha? Ntabwo byambaho kuko mbaye nk’usumbushijwe kuko iyo nari mfite nayibwe na bene ngango mu mpera z’ukwezi kwa gatandatu. Ngomba kuyifata neza rero, nkayibyaza umusaruro ndetse no kongera kwibwa ntabwo bizambaho. Barakoze abo muri Sosiyete ya Airtel Rwanda ndetse na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame watekerereje abanyarwanda iyi gahunda ya Connect Rwanda2.”
Mugenzi we Mukashyaka Bérancille yagize ati: ” Nari maze igihe kirekire nifuza kugura telefoni igezweho ariko ubushobozi bukaba buke kandi uko ngenda hirya hino nkumva nyikeneye mu byo nkora cyane cyane kunoza amasomo yanjye kuko ndi kwandika igitabo, aho nasabwaga gukora nk’ubushakashatsi ariko ntibinkundire kubera kutagira telefoni igezweho ariko ubu, bigiye kunyorohera kubera iyi smartphone mpawe.”
Mu ntara y’amajyepfo, akarere ka Nyanza niko kabimburiye utundi turere kugerwamo n’iyi gahunda ya ” Connect Rwanda2″ ariko bikazakomeza no mu tundi turere.
Umwihariko w’iyi telefoni itangwa na Airtel Rwanda nuko ifite internet ya 4G ya 30GB ku kwezi, iminota yo guhamagara ndetse no kohereza ubutumwa bugufi byose utamara mu gihe cy’ukwezi, kandi ku mafaranga 1000 gusa. Ubu akaba ari ubwasisi ku bakiriya babo kandi ko ubuyobozi bwa Airtel buzakomeza kurushaho kunoza serivisi itanga ku bayigana bose.
Fraterne MUDATINYA
Rwandatribune.com