Abarimu bane bigisha ku kigo cy’ishuri cya Sainte Trinite de Nyanza bafashwe bashaka gukuriramo umunyeshuri inda, bakatiwe igifungo cy’iminsi 30 y’agateganyo.
Ni mu gihe hategerejwe ko urubanza rutangira kuburanishwa mu mizi, ku cyaha umwe muri bo akekwaho cyo gutera inda umunyeshuri yigisha akanagira uruhare rwo gushaka kuyikuramo.
Abakurikiranwe bafungiwe muri ngororero ya Muhanga, harimo n’umukozi wo mu kabari bikekwa ko ari we wabaye inzira yanyujijwemo iyo miti yo gukuramo inda, gusa we akurikiranwe adafunzewe.
Umwarimu ukekwaho gutera inda uyu munyeshuri ngo yari yaramwijeje ubufasha cyane ko uwo mwana w’umukobwa yari imfubyi.
Aba bakurikiranyweho ibyaha bitatu birimo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato, gucura umugambi wo gukora icyaha no gukuramo undi inda ndetse n’icyaha cyo kuba icyitso cyo gukuriramo undi inda.
Ibyaha bashinjwa biramutse bibahamye bafungwa imyaka itari munsi y’icumi ndetse bakanatanga ihazabu ya miliyoni 1 Frw ariko itarenze miliyoni 2 Frw nk’uko biteganywa n’Itegeko rigena ibyaha n’ibihano muri rusange
Abatangabuhamya bavuga ko yamusohokanaga inshuro nyinshi mu tubari duherereye hafi n’ishuri.
Biravugwa ko uwamuteye inda ari we wasabye abarimu bagenzi be kumufasha bagakuramo inda y’uwo mukobwa.
Jessica Umutesi