Police yo mu ntara ya Nyanza muri Kenya, kuri uyu wa Gatandatu tariki 24 Mata 2021 yataye muri yombi abana 36 bari hagati y’imyaka 12 na 17 bari mu kirori cy’ubusambanyi ahagana saa 11:00 z’igicuku.
Aba bana biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye ku bigo bitandukanye ariko biri mu gace kamwe Polisiyatangaje ko basanzwe mu giturage mu nzu umugabo utatangajwe amazina yari yabakodesheje ndetse yanabijeje umutekano.
The Standard yanditseko Operasiyo yo kubata muri yombi yari iyobowe na Kojwach Kawere, Isaiah Ondoro ndetse n’uwitwa Fredrick Okeyo.
Aba ba Polisi batangaje ko basanze aba bana bari kubyina umuziki banywa n’inzoga. Ngo bumvaga umuziki wari ufite urusaku ruri hejuru ku buryo wabangamiraga abaturanyi. Polisi ikibageraho ngo hari abashoboye gutoroka hatabwa muri yombi 36 barimo abahungu 26.
Ondoro umu Polisi uri mu bataye muri yombi aba bana yavuze ko abaturage ari bo bayifashije kumenya amakuru y’iki kirori cy’ubusambanyi bari bateguye. Ati “Umuntu ntashobora kuvuga niwe wampaye amakuru ambwira umugambi wabo. Nohereje yo inshuti yanjye mbere y’uko ikipe yacu igota inyubako barimo”.
Usibye inzoga bari bari kunywa ngo babasanganye amapaki abiri y’udukingirizo tudakoresheje, na moto ebyira bakoreshaga bazana bagenzi babo n’ibyuma by’umuziki.
Bahise bajyanwa kuri kuri statiyo ya polisi ya Ringa ,ababyeyi b’aba bana basabwe kubigisha kugira ngo inzira barimo bazireke.