Babiri basanzwe bakora umwuga w’ubwarimu mu Karere ka Nyanza, bari mu maboko y’Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) nyuma yuko batahuweho ko bafotoye ibizamini bya Leta bakabishyira muri groupe ya WhatsApp kandi ibizamini byariho bigikorwa.
Aba bantu babiri batawe muri yombi tariki 29 Nyakanga 2022, mu gihe ibyo bakurikiranyweho ari ibyaha bibiri; icyo kumena ibanga ry’akazi no kohereza ubutumwa budakenewe.
Aba barimo uwari ukuriye site ya EP Kavumu yakorerwagaho ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza.
Uyu ni we wafotoye ibizamini ubundi abyoherereza mugenzi we kuri whatsapp na we ahita abisangiza abandi muri group ya whatsapp igizwe n n’abandi barimu bagera kuri 443.
Ngo abo barimu na bo babikwirakwije ku zindi mbuga zitandukanye mu gihe ibizamini byari bikiri gukorwa.
Ibi byarabereye mu Karere ka Nyanza ku itariki ya 18 na 19 Nyakanga 2022. Abafashwe ubu bafungiye kuri RIB, Sitasiyo ya Busasamana mu gihe iperereza rikomeje kugira ngo hakorwe dosiye ishyikirizwe Ubushinjacyaha.
Icyaha cyo kumena ibanga ry’akazi gihanwa n’ingingo ya 158 y’Itegeko no 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.
Iyi ngingo iteganya igihano cy’igifungo kitari munsi y’umwaka umwe ariko kitarenze imyaka ibiri n’ihazabu itari munsi ya miliyoni ebyiri z’amafaranga y’u Rwanda ariko atarenze miliyoni eshatu.
Naho icyaha cyo kohereza ubutumwa budakenewe, giteganywa n’ingingo ya 37 y’itegeko n0 60/2018 ryo ku wa 22/8/2018 ryerekeye gukumira no guhana ibyaha bikoreshejwe ikoranabuhanga.
Iyi ngingo iteganya igihano cy’igifungo kitari munsi y’amezi atatu ariko atarenze atandatu n’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu ariko atarenze miliyoni eshanu.
RWANDATRIBUNE.COM