Umuyobozi wa Polisi (DPC) mu karere ka Nyanza yatawe muri yombi akekwaho gukora Jenoside yakorewe abatutsi 1994.
Biravugwa ko SP Eugene Musonera wari uyoboye Polisi mu karere ka Nyanza ko yatawe muri yombi mu mpera za Mata 2024.
DPC Musonera akekwaho ko yaba yarakoze jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
DPC Musonera ubusanzwe avuka mu mudugudu wa Rugarama mu kagari ka Rwesero mu murenge wa Busasamana mu karere ka Nyanza ibyaha akekwaho bikekwa ko yaba yarabikoreye mu karere ka Nyanza.
Amakuru akomeza avuga ko uyu mupolisi yari amaze igihe gito aje kuyobora ku ivuko rye i Nyanza.
Amakuru kandi avuga ko bamwe mu barokotse Jenoside yakorewe abatutsi 1994 ngo batabashimishijwe no kumuha ururabo ubwo mu karere ka Nyanza hibukwaga ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe abatutsi 1994 habaye impaka ariko birangira hemejwe ko azashyira ururabo ku rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi 1994 ruri i Nyanza.
DPC Musonera bikekwa ko ubwo yari umunyeshuri mu mashuri yisumbuye mu ishuri rya ESPANYA mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi 1994 yagendanaga imbunda, hari abatanze amakuru kandi ko DPC Musonera bikekwa ko yajyaga ku ma bariyeri atandukanye i Nyanza.
Andi makuru ngo ni uko kugeza ubu DPC Musonera ngo yaba afungiye mu mujyi wa Kigali.
Bamwe mu barokotse Jenoside batuye aho bikekwa ko yaba yarakoreye Jenoside bavuze ko mu gihe cya Gacaca uwo mupolisi yavugwaga ariko atigeze aburanishwa kuko haburaga uvuga ko baba barafatanyije mu bwicanyi.
Kugeza ubu ntacyo inzego zitandukanye yaba RIB, Polisi, Ibuka,cyangwa Akarere ka Nyanza baratangaza kuri aya makuru nk’uko Bwiza ibitangaza.
Icyitegetse Florentine
Rwandatribune.com